Murekezi kuri ubu ufungiwe muri gereza ya Maula mu murwa Mukuru Lilongwe, ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ngo abazwe ibyaha akekwaho bishingiye ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wungirije mu bushinjacyaha bwa Malawi, Steven Kayuni, yavuze ko guverinoma y’icyo gihugu binyuze mu nzego z’ububanyi n’amahanga, yakiriye ubusabe bw’uko Murekezi yakoherezwa aho ibyaha akekwaho yabikoreye, ikaba yaranemeye gufatanya n’u Rwanda.

Nk’uko Ikinyamakuru Blantyre Post cyo muri Malawi cyabitangaje, Kayuni yavuze ko kuwa Kane w’iki Cyumweru Murekezi yagejejwe imbere y’urukiko amenyeshwa impamvu yatawe muri yombi n’ibijyanye n’ifungwa ry’agateganyo.

Ati “Ubwo ikibazo kizatangira kwigwaho kuwa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2016, guverinoma ya Malawi ikazatangira ibikorwa birebana no kumwohereza ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda, hisunzwe amategeko yacu arebana no kohereza umuntu ukekwaho ibyaha."

Yavuze ko kohereza umuntu mu gihugu kimushakisha bijya bigorana nk’iyo uregwa atemera ibyo asabirwa, agahitamo kwitabaza urukiko ngo abe arirwo rufata umwanzuro.

Ati “Iyo aba yemera kuzanwa mu Rwanda, byagombaga guhita byoroha. Ni ah’urukiko ngo ruzabitegeke kandi azaba afite uburenganzira bwo kubijuririra, ku buryo byasaba igihe niba uregwa afashe indi myanzuro.’’

Murekezi afite pasiporo eshatu zirimo iya Malawi atunze ku izina rya Banda n’indi isa n’inyarwanda iri mu izina rya Murekezi, gusa ebyiri muri zo zirimo n’iyitwaga iyatanzwe n’u Rwanda byaje gutahurwa ko ari mpimbano.

U Rwanda mu 2009 rwohereje muri Malawi impapuro zisaba ko Murekezi atabwa muri yombi no mu 2011 zoherezwa muri muri Zimbabwe nyuma yo kumenya ko naho ajya kuhakorera.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo kwica no kurimbura nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside no gucura umugambi wa Jenoside, ibyaha yakoreye i Ngoma ya Butare, mu yahoze ari segiteri Tumba.

Ashinjwa kandi kuba ari mu bagiye bayobora ibitero byajyaga kwica abatutsi bikanagenzura za bariyeri, gukoresha inama zishishikariza ubwicnayi n’ibindi bikorwa, ku buryo Inkiko Gacaca mu murenge wa Tumba zamukatiye adahari gufungwa Burundu.

Vincent Murekezi ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere
Vincent Murekezi ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere