00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marriott Hotel yasangiye Noheli n’abana barwariye mu bitaro bya Masaka

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 20 December 2017 saa 12:01
Yasuwe :

Marriott Hotel yasangiye ibyishimo bya Noheli n’abana barwariye mu Bitaro bya Masaka kuwa 19 Ukuboza 2017, inabihanganisha mu burwayi bwabo.

Abakozi ba Marriott Hotel baganirije abo bana bari muri ibyo bitaro biherereye mu Karere ka Kicukiro; bifatanyije na bo gukina imikino itandukanye, banabashyikiriza n’impano zirimo ibikisho, ibikoresho by’ishuri n’ibyo kurya.

Umuyobozi Mukuru wa Marriott Hotel, Rex A.G.Nijhof, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bereke abana ko nubwo barwaye hari ababazirikana.

Yagize ati “Twe nk’abakozi ba Marriott Hotel turishimye cyane uyu munsi kuba turi hano ku bitaro bya Masaka, ni gahunda yacu y’umutima wo gufasha, duhora dushaka kugira icyo twafasha sosiyete dukoreramo. Twishimiye gusangira Noheli n’abana barwaye hamwe n’imiryango yabo kugira ngo tubifurize kuzagira Noheli nziza ndetse no gukira bakazatangira umwaka neza.”

Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyashyizwemo amafaranga y’u Rwanda miliyoni n’igice; impano zigera ku bana 90 bari mu byiciro bitandukanye.

Ababyeyi bishimiye igikorwa iyi hoteli yakoze, ikazirikana abana babo barwaye.

Niyonsaba Kayitesi urwaje umwana yagize ati “Twishimye kuko abana bacu nkatwe b’abakene ntabwo tubasha kubagurira ibikinisho kandi baba babikeneye. Njyewe umwana wanjye yishimye yabonye ko ari ibintu bidasanzwe, rwose twashimiye abantu bo muri iyi hoteli.”

Umuyobozi w’Ishami ryo kubyaza mu Bitaro bya Masaka, Bigirima Evariste, yavuze ko bashimishijwe no kuba abana barwaye batekerejweho na Marriott Hotel.

Yagize ati “Ni ibintu byiza kubona Marriott Hotel batekereje ko abana bari kwa muganga nabo bakeneye kugezwaho iby’ishimo by’iminsi mikuru.”

Yakomeje agira ati “Niyo utagira icyo ubabaza urebye ku maso y’abana n’ababyeyi babo bahise bagira akanyamuneza kuko basabanye n’aba bakozi, haba mu mikino ndetse no mu mpano bahawe.”

Iki gikorwa cya Marriott Hotel cyo gusangira Noheli n’abana cyaje gikurikira ikindi cyabaye tariki ya 9 Ukuboza 2017, aho abana b’abakozi b’iyi hotel nabo bakorewe ibirori bya Noheli, baridagadura mu mikino, barafungura ndetse banasobanurirwa hoteli ababyeyi babo bakoramo.

Abakozi ba Marriott Hotel bakereye kujya gusangira Noheli y'abana barwariye mu bitaro bya Masaka
Abakozi ba Marriott bishimanye n'abana
Marriott Hotel yageneye abana ibikinisho
Abana barwaye bagaragarijwe urukundo
Byari ibyishimo ku bana
Abana bahawe ibikoresho by'ishuri
Ifoto rusange y'abakozi ba Marriott Hotel n'abo bashyikirije impano za Noheli
Marriott Hotel yasangiye Noheli n’abana bari mu bitaro
Umuyobozi Mukuru wa Marriott Hotel, Rex A.G.Nijhof yasuye abana bariye mu bitaro
Umwana utabashije kubyuka nawe yashyikirijwe impano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages