00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Martin Ngoga asanga hari impamvu zerekana ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda

Yanditswe na

Ntakirutimana Faustin

Kuya 7 April 2015 saa 05:38
Yasuwe :

Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru akaba aherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, avuga ko imiyoborere myiza n’abayobozi bafite icyerekezo u Rwanda rufite ari zimwe mu mpamvu zerekana ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

Ibi Ngoga yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyirabihanya mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Depite Martin Ngoga yasabye abaturage bo mu mudugudu wa Nyirabihanya guharanira ko Jenoside yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni itazongera kubaho ukundi.

Ati “Tugomba guharanira ko Jenoside itazongera ukundi mu Rwanda kandi tuzabigeraho kuko dufite ubuyobozi bwiza bushyira mu gaciro, ubuyobozi buharanira inyungu z’abanyagihugu.”

Martin Ngoga yeretse abaturage ba Kamonyi impamvu Jenoside itakongera kubaho mu Rwanda

Yibukije abanyarwanda ko bagize igisebo gikomeye ubwo bamwe bicaga abaturanyi babo babaziza uko bavutse, bityo ahamagarira buri wese kwanga ikibi ahubwo akimakaza umuco w’icyiza, gukunda igihugu no kubana mu mahoro.

Gakwaya Francois, umusaza utuye mu mudugudu wa Nyirabihanya yavuze ko u Rwanda rwaranzwe n’imiyoborere mibi ari byo byatumye Jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa.

Yatanze urugero kuri Jean Paul Akayesu wari Burugumesitiri wa Komini Taba n’abambari be, aho ngo bashishikarije Abahutu gukora Jenoside maze Abatutsi b’inzirakarengane batagira ingano bicwa bazira uko bavutse.

Gakwaya yizera ko ibyabaye muri Mata 1994 bidashobora kongera kuba mu Rwanda ukundi kuko ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza ku buryo hari icyizere gisesuye cyo kubaka amahoro arambye n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Jacques Rutsinga, yavuze ko n’ubwo mu gihe cya Jenoside habayeho ibigwari byinshi, ntawakwirengagiza ko hanabayeho n’abantu bamwe bagize ubutwari, barokora abari mu kaga.

Ati “Hari bamwe muri mwe bagize ubutwari bahisha abahigwaga bukware bazira uko Imana yabaremye.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abo bantu bose bagize uruhare mu kurokora Abatutsi berekanye umutima wa kimuntu n’ubuvandimwe bityo ko ibikorwa byabo ari ibyo gushimirwa.

Yashimiye by’umwihariko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside kuri ubu u Rwanda rukaba rutemba amata n’ubuki.

Uyu muyobozi w’Akarere yahamagariye kandi abaturage bose gukomeza gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; barimo imfubyi, abapfakazi n’incike.

Abayobozi bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi
Abayobozi hamwe n'abaturage babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages