00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mary Robinson asanga ingabo za Loni atari cyo gisubizo kirambye ku bibazo bya Congo

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 2 May 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Mary Robinson, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ku munsi w’ejo yasesekaye mu Rwanda mu rwego rw’uruzinduko arimo gukorera mu bihugu byo mu Karere. Aragenzwa no kurushaho gushishikariza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aheruka gushyirwaho umukono n’ibihugu 11, hagamijwe guhosha burundu intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Atangaza ko n’ubwo umutwe w’ingabo za Loni uzagira uruhare rufatika mu gushakira amahoro (…)

Mary Robinson, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ku munsi w’ejo yasesekaye mu Rwanda mu rwego rw’uruzinduko arimo gukorera mu bihugu byo mu Karere. Aragenzwa no kurushaho gushishikariza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aheruka gushyirwaho umukono n’ibihugu 11, hagamijwe guhosha burundu intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Atangaza ko n’ubwo umutwe w’ingabo za Loni uzagira uruhare rufatika mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, igisubizo nyacyo kuri iki kibazo kizaturuka ku bihugu bigize aka karere.

Nk’uko tubikesha urwego rushinzwe itangazamakuru muri One UN, ubwo yari i Kigali, Mary Robinson yaganiriye na Perezida Paul Kagame kuri ubu uri mu rugendo hanze y’u Rwanda, anagirana inama yo ku rwego rwo hejuru na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo ndetse n’abandi bayobozi. Yanahuye kandi n’abahagarariye sosiyete sivile, barimo imiryango y’abategarugori, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n’abakozi ba Loni mu Rwanda.

Mary Robinson yatangaje ko yatewe imbaraga n’ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri Louise Mushikiwabo. Yashimye kuba baramuhamirije ko guverinoma y’u Rwanda izakorana na we bya bugufi nk’Intumwa yihariye, mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano yo gushakira amahoro n’umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizweho umukono muri Gashyantare uyu mwaka.

Robinson yagize ati “Niba dushobora kuzana amahoro muri Congo, kandi birakwiye, tugakoma mu nkokora imitwe yitwaje intwaro y’amoko yose ikorera muri Rapubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibi bizafasha u Rwanda, bizanafasha kandi akarere.”

Aganira n’itangazamakuru, Mary Robinson yasobanuye ko uruhare rwe rutazaba gutanga umuti ku ntambara, ahubwo ko ari ugushishikariza ibihugu gufata amasezerano byasinye nk’ayabyo ndetse no gushyira imbere ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mary Robinson kandi yongeyeho ko n’ubwo umutwe wihariye w’ingabo zizabungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo uri hafi gutangira imirimo yawo, uzagira uruhare rugaragara mu kuzana agahenge mu Burasirazuba bwa Congo, ibikorwa byawo bidahagije.

Yagize ati “Nizera ko igikwiye gukorwa ari ukongera kubaka no gushyira imbaraga mu bwizerane hagati y’ibihugu byo mu karere, aho buri kimwe muri byo kizashyira mu bikorwa, mu buryo burambye kandi bwuje umucyo ariya masezerano.”

Agisesekara i Kigali, Mary Robinson yabanje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwKigali ruri ku Gisozi, atangaza ko yizera ko umwaka utaha mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, “amahoro azaba yaragezweho mu karere”.

Intumwa yihariye ya Ban Ki-moon mu karere k’Ibiyaga Bigari mu gusoza urugendo rwayo mu Rwanda, biteganyijwe ko yari kubonana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Mary Robinson yabanje kunyarukira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yabonanye n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu.

Mary Robinson nyuma y'umubanano yari amaze kugirana na Minisitiri Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatatu

Foto: MINAFFET


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages