Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibicuruzwa binyuranye ku mugoroba wo ku wa 20 Nyakanga 2013, bivugwa ko yaba yarangije ibifite agaciro karenze miliyoni magana atanu. Abafite ubwishingizi bari mu nzira zikurikirana ibyabo byangiritse, abatabufite bakuyeyo amaso.
Inkongi z’imiriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu bacururiza mu gice cyo mu mujyi wa Kigali, muri Quartier Matheus, baherutse guhisha ububiko bw’ibicuruzwa byabo, bitangazwa ko hashobora kuba harangirikiyemo ibicuruzwa bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 500. Ibyo bitangazwa n’uhagarariye abacuruzi mu karere ka Nyarugenge, Mwenzangu Laurent.
Mwenzngu Laurent aganira na IGIHE yadutangarije ko batarakusanya imibare kugira ngo bamenye neza agaciro k’ibyangiritse, ariko ugereranyije bitari mu nsi ya miliyoni 500. Agira impungenge zikomeye cyane ku bacuruzi batari mu bwishingizi ndetse na bene inyubako badafite ubwishingizi bw’inkongi z’umuriro, kuko bafite igihomb gikomeye kandi ntawe uzabishyura.
Agira ati “Hari bake bari mu bwishingizi batangiye gukurikirana ibyabo, ariko hari n’abatari babufite. Ubwo bo ni igihombo kuko natwe ntacyo twabamarira.” Akomeza atangaza ko cyakora bazavugana n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bakareba niba ako gace katageze igihe cyo gusenywa, bagaha uburenganzira bene inyubako bakazisana. Asaba abashyira insinga z’amashanyarazi mu mazu kujya bafatanya na EWSA, birinda gufata abo babonye bose.
Umwe mu bacuruzi bafite ibicuruzwa byahiriye muri ubwo bubiko, ariko utarashatse ko amazina ye agaragazwa, ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko ndetse akaba ari n’umunyeshuri mu Ishuri ry’Ubukungu n’imari (SFB). Mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibicuruzwa bye byangiritse bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 70.
Agira ati “Ni agahinda gakomeye ubu twarumiwe kandi ni amafaranga y’inguzanyo tuba twaratse. Ibyo nahombye biruta kure cyane ibyo nsigaranye.” Akomeza avuga ko nta bwishingizi yari afite, bigiye kumubera imbogamizi ikomeye kugira ngo azasubire ku murongo nk’uwo yariho. Ariko kandi ashima Polisi y’igihugu kuba yarabatabaye hakagira abarokora ibicuruzwa ububiko butarafatwa.
Bamwe mu bacuruzi bahombeye mu mpanuka y’iyo nkongi y’umuriro bafite ubwishingizi ntibashatse kugira icyo badutangariza, dore ko no gukura ururimi mu kanwa bitoroshye, cyane cyane iyo ubibukije ibirebana n’iyo nkongi y’umuriro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Kagisha Felicien, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kugeza ubu akarere nta gaciro gafatika k’ibyangiritse bafite, ndetse bataramenya n’icyateye iyo nkongi y’umuriro. Atangaza ko abantu batari mu bwishingizi akarere ubwako ntacyo kazabamarira.
Kagisha asaba abantu, cyane cyane abacuruzi kujya bashyira inyubako zabo, ndetse n’ibicuruzwa mu bwishingizi, kugira ngo igihe habaye impanuka nk’iriya bajye babona ikibagoboka, aho guhomba burundu.
Amafoto yafashwe na IGIHE tariki ya 20 Nyakanga 2013



















TANGA IGITEKEREZO