00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matimba ya Nyamirambo yahinduye izina, ishyirwamo na camera zicunga umutekano

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 19 May 2018 saa 04:50
Yasuwe :

Abaturage bo mu gace kazwi nka Matimba, gaherereye mu Kagari ka Rwezamenyo ya Mbere, Umudugudu w’Intwari, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, banze gukomeza kwitwa Abanyamatimba.

Uvuze aka gace wagenze mu Mujyi wa Kigali, ahita agasanisha n’ibibi byinshi byaharanze harimo uburaya, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi ariko ubu kakajijwemo umutekano kakanashyirwamo camera zigenzura ibikorerwamo.

Abaho batangaje ko katagikwiye gufatwa nka Matimba ya kera, kiswe ‘Smart Village Ubworoherane.’

Iri zina ryatangajwe ku wa 18 Gicurasi 2018, ubwo abaturage bari mu bikorwa bya Polisi y’Igihugu byahawe insanganyamatsiko igira iti ’’Tugire umudugudu utagira icyaha.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yabwiye inzego z’ubuyobozi, Polisi y’Igihugu n’itangazamakuru ko abaturage ubwabo bari barambiwe kugendana isoni zo kwitwa Abanyamatimba kubera amabi yahaberaga.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kujya inama n’abaturage ku cyatuma aha hantu hahindura amateka kandi bigakorwa n’abahatuye ubwabo, nk’ubuyobozi tukabunganira…; nibo bifatiye umwanzuro wo gukwirakwiza ibyuma bifata amashusho impande zose z’aha hantu, ni nabo bihitiramo abanyerondo ry’umwuga bakoresha izo camera mu kazi kabo ka buri munsi, amanywa n’ijoro, badutumye ngo ngo tubabwire ko bahinduye izina bakitwa Smart Village Ubworoherane.”

Ahari utubari twatezaga umutekano muke twasimbujwe amaduka harimo n’azwi nka ‘Irondo Shop’ yorohereza abanyerondo kwihahiramo ku biciro bidakanganye ndetse bakanakamo ideni mu gihe badafite amafaranga.

Ukuriye irondo muri ako gace, Tabara Emmanuel, yerekanye uko ikoranabuhanga ribashoboza gucunga agace kose ka ‘Smart Village’, ku buryo nta mugizi wa nabi wabaca mu rihumye.

Yagize ati “Ibi bikoresho mureba, bishobora gucunga ahantu hanini ku ntera ya metero zisaga 300 z’umuzenguruko w’aha turi, kandi iyo hari ikitugoye duhamagara imodoka y’irondo igahita ihagera, kandi camera zadufashije guhindura byinshi ubu umutekano ni wose amanywa n’ijoro.”

Ubuyobozi bwijeje aba baturage inkunga yose ishoboka ku buryo ahari i Matimba kubera ibibi, hahindura amateka, hakaba ‘Smart Village’ koko nk’uko babyihitiyemo, ibiyobyabwenge, ubwomanzi n’ubujura birangire burundu.

Ubuyobozi bwa Polisi n'Ingabo ndetse n'Akarere ka Nyarugenge bafunguye ku mugaragaro agace k'amaduka yahariwe gufasha abatuye Smart Village
Ukuriye irondo muri ‘Smart Village’, Tabara Emmanuel, ari mu cyumba kigenzurirwamo amashusho camera zo ku muhanda zafashe
Abayobozi basobanuriwe ikoranabuhanga ryifashisha za camera na mudasobwa mu kubungabunga umutekano w'ahitwaga Matimba kuri ubu hahindutse 'Smart Village Ubworoherane'
Irondo ry'umwuga ryahawe ibikoresho bishya byunganira ikoranabuhanga rya Camera birimo amatoroshi, inkweto n'amakoti ashobora guhangana n'imbeho cyangwa imvura
Iduka rifasha cyane abakora irondo ku buryo n'udafite amafaranga bamukopa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages