Iyi nama iteranye ku nshuro ya mbere, iri kubera mu Birwa bya Maurice kuva tariki ya 20 kugeza kuwa 22 Werurwe 2017, ni urubuga rw’ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abacuruzi mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo uyu mugabane warushaho gutera imbere.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Murekezi yatanze ikiganiro ku bijyanye na gahunda yo gukoresha ibikorerwa muri Afurika ‘Made in Africa’.
Yagaragaje uburyo Abanyafurika bashobora gukora no gukoresha ibikorerwa kuri uyu mugabane, ndetse agaruka ku bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no kwihutisha gahunda yo kwishyira hamwe mu karere.
Ihuriro Nyafurika ry’Ubukungu ( AEP) ni gahunda yashyizweho n’Abanyafurika mu rwego rwo gushyiraho imirongo itandukanye igamije kureba amahirwe ari ku mugabane no ku isi yose, yageza Afurika ku iterambere yifuza.
Ni imwe mu ngingo zizafasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu cyerekezo 2063, aho uyu mugabane wifuza kuba wageze ku bintu bitandukanye birimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, kunoza ubuhahirane ndetse n’itangwa rya serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO