00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mayfair Insurance yakuye isomo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 12 April 2019 saa 03:50
Yasuwe :

Ubuyobozi n’abakozi ba sosiyete y’ubwishingizi ya Mayfair Insurance, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira imibiri y’inzirakarengane ihashyinguye, banahakura umukoro wo kwimakaza ubumwe kugira ngo ibyabaye ntibizongere.

Kuri uyu wa Kane ubwo abakozi n’abayobozi bageraga ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka y’u Rwanda, uburyo Jenoside yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

Nyuma yaho bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y’abatutsi bazize Jenoside iziruhukiyemo.

Umuyobozi wa Mayfair Insurance mu Rwanda, Muhimuzi Mugisha Daniel, yabwiye IGIHE ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byari bifite intego yo kunamira imibiri ihashyinguye ariko na none biga.

Yagize ati “Icya mbere ni uko twaje kunamira inzirakarengane zambuwe ubuzima bwazo zisaga ibihumbi 250, kugira ngo tuzirikane ko bari abantu nk’abandi baremwe n’Imana ariko kandi ni ukugira ngo tumenye ingaruka za jenoside n’icyo yakoreye umuryango nyarwanda.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizwemo uruhare n’abacuruzi batandukanye batanze amafaranga yo kugura intwaro zo gutsemba inzirakarengane.

Muhimuzi yavuze ko nk’abacuruzi bahakuye isomo ry’uko bakwiye gutandukana na bagenzi babo bo mu bihe bya Jenoside, ahubwo bakimakaza ubumwe.

Ati “Mu bucuruzi ntibakwiriye kuvangura, bakorana n’abantu b’ingeri zose, haba abo bakorana ubucuruzi n’abo baha ubwabo serivisi. Bakwiriye kudashingira ku marangamutima n’ivangura, abanyarwanda bose bagahabwa serivisi nziza inoze kandi bashingiye ku gaciro k’umuntu n’uburenganzira bwe agomba guhabwa.”

Joy Irakoze umwe mu bakozi ba Mayfair Insurance wanavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ibyo yabonye mu rwibutso rwa Kigali bibabaje ariko ko abanyarwanda badakwiye guheranwa n’agahinda.

Irakoze yavuze ko abatanga serivisi bakwiye kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kuko abanyarwanda bose bangana.

Ati “Bijyanye n’akazi nkora, ni ugufata abantu bose kimwe, tukumva ko twese turi abanyarwanda, duhereye aho byatuma amacakubiri ava mu banyarwanda no mu bandi akirimo bitewe n’ababyeyi babo bagiye babashyiramo ibyo bintu by’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mayfair ni ikigo gitanga ubwishingizi cyatangiye gukorera mu Rwanda muri Gicurasi 2017. Gikorera mu bindi bihugu nka Kenya, Tanzania, Zambia na Uganda.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko buzakomeza kwifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka, no gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside.

Ubwo abakozi ba Mayfair Insurance bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bazengurukijwe urwibutso basobanurirwa uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Umuyobozo wa Mayfair Insurance, Muhimuzi Mugisha Daniel, yitegereza amafoto ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa Mayfair Insurance yasize ubutumwa muri uru rwibutso
Bageneye inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside baranabunamira

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages