00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mayor Ndayisaba afite icyizere ko AS Kigali izegukana Azam Rwanda Premier League

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 7 November 2015 saa 08:53
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari nawe muyobozi w’ikirenga w’ikipe ya AS Kigali Fidele Ndayisaba atangaza ko ikipe yabo ubu abona ifite uboshobozi bwo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Azam Rwanda Premier League.

Ikipe ya AS Kigali yihereranye Amagaju FC ku Mumena ku wa Kabiri iyitsinda ibitego 2-0, byatsinzwe na Sugira Ernest na Latif Bishira bityo AS Kigali ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 18.

AS Kigali ifite amanota 18 mu mikino 8, imaze kwinjiza ibitego 14, ikaba imaze kwinjizwa ibitego 2, izigamye ibitego 12, yatsinze iminota itanu inganya itatu ikaba itaratsindwa umukino n’umwe. rutahizamu Sugira akaba afite ibitego 5 akaba anganya na Songa Isaie wa Police.

Ku muyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba asanga ikipe ifite ubushobozi bwo kuba yakwegukana igikombe muri uyu mwaka kuko abona abatoza n’abakinnyi bagaragaje ko bafite ubushake n’ubushobozi.

Ndayisaba yagize ati “nibyo AS Kigali ikomeje kwitwara neza kugeza ubu ngubu abakinnyi, abatoza bagaragaje ko bishoboka, haracyari imikino myinshi, kandi amakipe yegeranye ari menshi ariko bigaragara neza ko ikipe yacu ihagaze neza kandi yatwara igikombe.”

Yongeyeho agira ati “ikipe ya AS Kigali ntakibazo cy’ubushobozi ifite, gusa icyo dushyize imbere ni ukwigukana igikombe. Tuzakomeza kuyishyigikira kandi bazakore inshingano zabo natwe dukore izacu ku buryo twagera ku ntego yo kwegukana igikombe kandi birashoboka”

Yashoje agira ati “Igikomeye ni ugukora cyane dutegura imikino iri mbere ku buryo twatsinda imikino myinshi bikadufasha kwegukana igikombe cya shampiyona”

Ku mutoza Eric Nshimiyimana avuga ko umukino wa’Amagaju utabagoye kuko bagerageje kuwuyobora kuva batangiye kugeza bashoje kandi aricyo bazakomeza gukora no mu mikino bafite imbere.

Yagize ati “Ni umukino twarushije cyane ikipe ya Amagaju, ariko mu gice cya kabiri hagaragaye intege nke ariko twagerageje gusa naho tuyobora umukino, icyadufashije ni uko twatsinze kare. Tuzakomeza gushaka amanota atatu kuko tugomba gushaka uko twakomeza kubona amanota atatu ku buryo twakomeza gutsinda.”

Avuga ko nta kwiregura guhari kuri Musanze ahubwo ari ugushaka uko yabona amanota atatu mu mukino afite kuri uyu wa Gatandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages