00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mayunzwe: Basabye Leta gushyira imbaraga mu gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 May 2019 saa 06:40
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye, mu yahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahatuye.

Jenoside yakorewe Abatutsi i Mayunzwe yatangiye ahagana ku wa 18 Mata 1994. Icyo gihe ngo Interahamwe zafatanyije n’Abarundi bahigishaga Abatutsi imbwa. Ibitero byinshi byaturukaga i Mayunzwe biyobowe n’Interahamwe yitwaga Sebuhuku.

Mayunzwe ni agace gafite amateka ahambaye kuko hari umusozi witwa Nzaratsi wahimbwe ‘Kaluvariyo’ kubera umusaza witwaga Sebuyonde Leonard, wishwe akahabambwa nkuko Yezu yamanitswe i Gologota. Benshi bazamurwaga kuri uwo musozi akaba ariho bicirwa.

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside bavukaga i Mayunzwe, ubu ni mu tugari twa Kizibere na Mwendo mu Murenge wa Mbuye, ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019, abarokotse basabye Leta gushyira imbaraga mu gukurikirana abari impunzi z’Abarundi bishe ababo muri Jenoside.

Uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Mayunzwe, Iragena Jean Baptiste, yavuze ko nyuma y’imyaka 25 bishimira intambwe bamaze gutera biyubaka.

Yagaragaje ko bagifite ikibazo cy’uko abari impunzi z’Abarundi zari zikambitse i Ntongwe zishe ababo ariko bakaba batarabona ubutabera kugeza ubu.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, wasabye ko mu bihe byo kwibuka, bajya bahabwa amakuru y’aho gukurikirana abo Barundi bigeze.

Yagize ati “Turacyafite ikibazo ku butabera bw’Abarundi batwiciye abavandimwe hano mu karere kacu. Tuzi neza ko leta yacu ishoboye byinshi kandi ko n’ibi bitazabananira. Dufite icyizere ko hari icyo leta ibikoraho tugize amahirwe mu bihe nk’ibi tukamenya ah0 gahunda yo kuduha ubutabera ku Barundi bishe Abanyaruhango, Abanyentongwe, Abanyamayunzwe byadufasha tukumva muri bwa bufasha dukeneye niba hari intambwe yatewe.”

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabahumurije ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukurikirana abo Barundi bahekuye u Rwanda n’ubwo atavuze aho bigeze.

Ati “Leta yiyemeje kuzakurikirana ikibazo cy’Abarundi b’i Kinazi n’ahandi bagaragaje ubukana mu kwica Abatutsi muri aka karere n’ahandi.”

Muri Kanama 2018, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha rikurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga, Siboyintore Jean Bosco, yavuze ko bagerageje gufungura iperereza kuri bamwe mu Barundi bakekwa ariko ibimenyetso biracyari ingorabahizi kuko hari bamwe batazwi amazina yabo yose.

Guta muri yombi Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi byakomeje kandi kuzamo isubyo bitewe n’uko hakiri ubushake buke bwa politiki bwa leta y’u Burundi.

Ikibazo cy’Abarundi bishe Abatutsi mu 1994, Abanyamayunzwe bagihuriyeho n’abandi bo bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima mu Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari amakomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yijeje ko Leta y'u Rwanda izakomeza gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, yasabye ko bajya bamenyeshwa aho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside bigeze
Umusozi uri inyuma ni wo wiswe Mayunzwe
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside
Habonimana Charles [Karoli] yatanze ubuhamya. Uyu mugabo wanditse igitabo ‘Moi, le dernier Tutsi’ afatanyije n’Umufaransa Daniel Le Scornet, yarokokeye ku musozi wa Kaluvariyo nyuma yo gusiganirwa n'Interahamwe, zikanzura kumusigaza ngo azicwe amanikwe, abana bazo bajye bamureberaho uko Abatutsi basaga
Abayobozi batandukanye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe
Urwibutso rushya ruherutse gushyingurwamo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Mayunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages