Abaturage batuye mu kirwa cya Mazane mu karere ka Bugesera bemeza ko kutagira ishuri ryisumbuye ari imwe mu mpamvu benshi muri bo bugarijwe n’ ubujiji. Umuryango Editions Bakame washyikirije ibitabo byo gusoma abatuye ku kirwa cya Mazane mu murenge wa Rweru, mu rwego rwo kubashishikariza umuco wo gusoma no kwivana mu bujiji.
Ikirwa cya Mazane gituwe n’abaturage bagera ku 1017 magingo aya, bamwe muri bo ntibaramenya gusoma, kwandika no kubara n’ubwo bene izo nyigisho batangiye kuzigezwaho.
Umuryango udaharanira inyungu Editions Bakame ushinzwe iyandikiro ry’ibitabo by’urubyiruko n’abana, mu kunganira abatuye icyo kirwa kuva mu bujiji no mu bwigunge, wageneye abanyeshuri n’abahatuye ibitabo 1900, birimo imigani n’ikibonezamvugo mu rurimi rw’ikinyarwanda. 222 muri byo akaba ari iby’abana, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 2.289.500.
Karangwa Speciose, umuyobozi wa Editions Bakame avuga ko kugenera ibitabo abatuye iki kirwa ari ukugira ngo bakunde gusoma babikundishe n’abana babo, bityo bizatume bajijuka kandi bave mu bwigunge.
Abahawe ibitabo na bo bavuga ko bizatuma bajijuka, dore ko ngo ubundi bari baratangiye kubyibagirwa. Icyitegetse Epiphania utuye mu kirwa cya Mazane avuga ko kwihugura mu gusoma bimufitiye akamaro, kuko ashobora kwirangira ahantu runaka ashingiye ku byapa.
N’ubwo aba baturage bahawe ibitabo ariko, harimo abarebaga amashusho abirimo gusa, batazimo n’inyuguti n’imwe. Abo bavuga ko iyo babonye abandi basoma, bibatera ishyaka ryo kugana amasomero kugira ngo na bo bave mu bujiji.
Ndayizeye Alfred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mazane atangaza ko iyo gahunda izongerwamo imbaraga, kuko biri no mu mihigo y’uko mu mwaka utaha nta waba agituye kuri icyo kirwa atazi gusoma.
Editions Bakame uretse muri iki kirwa cya Mazane, mu karere ka Bugesera imaze gutanga ibitabo 6820 byahawe urubyiruko rwo muri Paruwasi ya Ruhuha, aha bakaba banafite akarusho bise “akagoroba k’abana”. Kubera ko ari umuryango udaharanira inyungu, bakwirakwiza ibitabo hirya no hino hari amasomero ya minisiteri y’umuco na siporo n’ahandi mu mashuri abanza.



















TANGA IGITEKEREZO