Abazi neza uyu mugabo, bavuga ko ibi bisa n’ikinamico arimo bashingiye ku mateka ye.
Ubusanzwe Mbanda uri mu kigero cy’imyaka 60, yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye umwarimu mu mashuri atandukanye nka Saint André, Lycée de Kigali, na Ecole Islamique yo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Iseminari Nto ya Rwesero.
Amakuru avuga ko ahagana mu 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga, yaje gufungwa ashinjwa kuba yari icyitso ndetse ko mu mibereho ye yakunze guhangana n’abo mu ishyaka rye. Ari mu ba mbere bashinze ishyaka rya PSD.
Ikindi mu 2015, uyu mugabo yigeze kuvuga ko atumva impamvu Bagosora afunzwe akurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa Bagosora. Mfite ibyo numvise neza ariko hari n’ibyo ntumva neza. Mu byo numvise neza icya mbere ni uko Bagosora yahanaguwe ho icyaha cyo “Gutegura” amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994. Kuri njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo: none se afungiye iki?”
Col. Théoneste Bagosora yakatiwe burundu n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Theodor Meron ahabwa imyaka 35 y’igifungo.
Hari ibintu byinshi bitazibagirana kuri uyu mugabo uvuga ko politiki ari intambara ikomeza mu bundi buryo, birimo amahari yaturutse ku isoko ryari iry’imodoka zari iz’abadepite ryarimo n’umunyemari Kajeguhakwa. Bivugwa ko yatse isoko hanyuma mu kuzana imodoka akazajya azana izitujuje ubuziranenge.
Ikindi kandi yigeze gufungwa nyuma yo kutumvikana n’abari bagenzi be mu bucuruzi bujyanye n’ibikorwa byo gutwara abantu binyuze mu ikompanyi yari izwi nka Aprotam.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ari bugere mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa moya n’iminota icumi z’ijoro.
Uyu mugabo kandi mu 2014 yaniyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, atanzwe na Unity FC, aza gutsindwa na Nzamwita Vincent De Gaulle uyiyobora kugeza uyu munsi.
Nubwo muri gahunda ze yavugaga ko natorerwa kuyobora Ferwafa u Rwanda rwari kuzakira igikombe cy'Isi mu 2034, Mbanda yabonye ijwi rimwe.





Ibitekerezo 0