Ni inshingano ahawe nyuma y’amavugurura yakozwe na Kaminuza y’u Rwanda yageze no mu bigo byayo birimo Radio Salus, aho igiye gushinga ikigo cyigenga kizahabwa gucunga ibyo bigo mu buryo bw’ubucuruzi.
Muri izo mpinduka, Radio Salus yahise ihagarika abanyamakuru n’abandi bakozi bayo isigarana umunyamakuru umwe n’abatekinisiye babiri. Uwari umuyobozi wayo Hagabimana Eugene yahise ahabwa indi mirimo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Abajijwe niba yamaze guhabwa inshingano zo kuyobora iyi radiyo, Paul Mbaraga yagize ati "Nabimenye, nabibwiwe mu magambo ariko sindahabwa ibaruwa."
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr Musafiri Papias, kuri uyu wa Kabiri yabwiye IGIHE ko Kaminuza y’u Rwanda izakomeza kuyobora Radio Salus, iyifashe mu birimo no kuyiha abakozi.
Ati "Mu buryo bw’ibirango nta kizahinduka izakomeza kwitwa Radio Salus, ikizahinduka ni imicungire yayo. Ubuyobozi bwayo muri icyo Kigo cy’ubucuruzi buzahabwa umwarimu wo mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, hejuru y’inshingano zo kwigisha no gukora ubushakashatsi agire n’inshingano zo kuyobora Radio Salus."
Paul Mbaraga yakoze kuri Radio Rwanda guhera mu 1976 kugeza mu 1990. Mu myaka ya 1976 -1980 yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’amakuru kuri radio Rwanda anahagarariye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) mu Rwanda.
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba umunyamakuru uhagarariye radiyo mpuzamahanga y’Abadage (DW) mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1986 -1990.
Afatwa nk’inzobere mu itangazamakuru mu Rwanda.





Ibitekerezo 0