Urubuga elcrema rutangaza ko igihe musore cyangwa inkumi bageze igihe cyo gushinga urugo bakaba bifuza uwo bazabana, ntawe ukwiye gukunda undi ashingiye ku buranga kuko igihe kigera bukarangira bitewe no gusaza cyangwa indi mpamvu, ahubwo igikwiriye ari ukureba imico n’imyitwarire y’uwo muzabana kuko byo biramba kandi bigahoraho no mu busaza.
Ntabwo ari uburanga bw’inyuma bwubaka urukundo, nta nubwo ari ikimero n’imiterere igaragara inyuma ahubwo ukwiye kureba ikirenze ibyo ngibyo nko kuba umuntu ari umugwaneza, yicisha bugufi kandi yubaha.
Inkuru y’uru rubuga ikomeza ivuga ko uburanga atari bubi ariko muguhitamo uwo muzabana ngo ibyo bikwiye kuza nyuma y’ibindi byose kuko bimeze nk’ibirungo umuntu asiga ku mugati kandi byaba bitanariho umuntu akawurya uryoshye.
Ngo iyo urebeye ku buranga ukirengangiza ibindi uba wihenze kuko hari abafite uburanga badafite uburere n’indangagaciro zikwiriye umugore cyangwa umugabo wifuza kubana nawe.
Niyo abandi bantu bajya birirwa bavuga ngo runaka cyangwa nyirakanaka afite umugore mwiza cyangwa umugabo mwiza nyamara imico ye utayishimira ntacyo byaba bivuze.
Kuri iyi ngingo, abahanga batanze inama ko nubona umuntu ari mwiza afite uburanga ariko akaba ari mananiza mu bindi byose, ngo ntuzigere umwinjiza mu buzima bwawe kuko ari cyo gisenya ingo nyinshi kubera ko umwe aba atishimiye undi mu migirire.
Ngo ntawe ukwiye kwibeshya ngo yahisemo umuntu mwiza kuko hari abandi bamureba bagasanga ari mubi ariko ngo imico y’umuntu abantu bose bayibona kimwe bakemeza niba ari mibi cyangwa ari mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO