N’ubwo Perezida Kagame ari mu ruhande rw’abadashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihindurwa ariko akavuga ko abashaka ko rihindurwa bagomba kubanza kugaragaza impamvu bashaka ko biba bityo, Depite Bamporiki Edouard muri iki kiganiro yagiranye na IGIHE yagaragaje bimwe mu byo atekereza kuri iyi ngingo ikomeje kugibwaho impaka nyinshi, yaba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Depite Bamporiki, umuhanzi ufite inganzo zitandukanye zirimo no gukina film, mu mwaka wa 2014 yatorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku itike y’Umuryango FPR - Inkotanyi, bityo aba yinjiye atyo muri politiki.
IGIHE yaramwegereye mu kiganiro kigufi yaduhaye agaragaza icyo atekereza kuri iyi ngingo irebana n’amatora yo mu mwaka wa 2017.
IGIHE: Hanze aha hari benshi bemeza ko iterambere ry’u Rwanda ryakomeza umurego ari uko Itegeko Nshinga rihinduwe Paul Kagame agakomeza kuba Perezida. Wowe waba uri mu bifuza ko yakomeza cyangwa urifuza ko yasoreza aho agejeje?
Depite Bamporiki: Ndifuza ko yakomeza kandi mfite Impamvu Ijana zintera kubyumva ntyo.
IGIHE: Impamvu Ijana? Watubwiramo eshanu, ariko n’izo zisigaye ubutaha tukazaziheraho?
Depite Bamporiki : Impamvu ya mbere, Kagame ni umuntu udasanzwe,
IGIHE: Gute?
Depite Bamporiki: Mbere yo Kubona Kagame amaso ku maso, nari naribajije byinshi kuri we, nsanga ntasanzwe, ni umuntu Imana yaremye izi neza ko u Rwanda ruzamukenera. Nawe se wabona umuntu wemera kuva mu buzima bw’umunezero akayoboka ubw’umuruho ushobora no kubyara urupfu? Ubwo HE (Nyakubahwa) yavaga muri Amerika akajya ku rugamba ntabwo yari aje kuba Perezida kuko u Rwanda rwari rufite Perezida, kandi nk’umusirikare ntabwo nshidikanya ko yaje yiteguye no gupfira u Rwanda.
Ndagira ngo mbabwire ko iyo abishaka yari gutumaho umuryango we kiriya gihe bakisabira ubuhunzi muri Amerika nk’abandi banyafurika bose batinya gufata Risk (gufata ibyemezo bishobora no kubagiraho ingaruka)…Aha ni ho mpera mvuga ko Kagame adasanzwe.
IGIHE: Icya kabiri?
Depite Bamporiki: Kagame ntiyigeze arwanira kuba Perezida.
IGIHE: Ushatse kuvuga iki?
Depite Bamporiki: Urugamba Perezida Kagame yayoboye byari byoroshye ko muri Nyakanga 1994 igihugu kimara gufatwa yari guhita aba perezida, ni inde wari kumubuza ko abantu bose ari we babonagamo ubucunguzi, ariko nk’uko mubizi si we wabaye Perezida, Umuntu udasanzwe rero nka Kagame atabara aho rukomeye Impamvu yasabwe na FPR kuyibera umukandida nyuma y’uko uwari Perezida Bizimungu agaragaweho ubusembwa n’uko bari bamuziho ko ari umutabazi uzura n’ibyapfapfanye.
IGIHE: Icya gatatu?
Depite Bamporiki: Kagame ni We.
IGIHE: Aha ushatse kuvuga iki?
Depite Bamporiki: Kagame uko yari ari kuva mwumva bwa mbere n’uyu munsi ntahinduka, mu isi ya none abantu benshi ni aba “actors”, abantu batakaza abo bari bo ugasanga batangiye kwitwara uko runaka yitwara, Perezida Kagame rero nta munsi n’umwe nari nabona yitwaye nka runaka… ariko impamvu mwagiye mubona abantu benshi bahindagurika, batungurana bajya mu byo umuntu atabakekera ni cyo mvuga cyo kuba wowe, nkaba njyewe… ariko abantu benshi babaho ubuzima bw’abandi ukibaza igihe baziberaho ubwabo bikakuyobera.
IGIHE: Icya Kane?
Depite Bamporiki: Perezida Kagame yashoye ubwenge bwe mu gukunda u Rwanda no gukorera abanyarwanda.
IGIHE: Ate?
Depite Bamporiki: Perezida Kagame ibintu byose abikorana ubwenge buhanitse, iteka aba ashishikajwe n’imibereho myiza y’abaturage, akagira ubuhanga bwo guhangana n’icyabahungabanya.
Kagame ntatinya guhana uwo ari we wese ugaragaweho ingeso cyangwa ibyaha byasubiza abaturage inyuma, iyi myitwarire ni yo iba ikwiye umuyobozi uyoboye igihugu kivuye mu kaga nka Jenoside, kuko aba azi agaciro k’ubuzima.
Ubona rero abikorana ubwenge buhanitse ni yo mpamvu abasobanukiwe ko ari umuntu udasanzwe batumva impamvu yo kumurekura kandi bigaragara ko akidufitiye byinshi. Ubundi Kagame iyo aza gukora Business (ubushabitsi) aba ari mu baherwe batunze ku isi, ariko n’ubundi ni umuherwe kuko yatanze icyizere cyo kubaho kandi ntibigira igiciro.
IGIHE: Icya Gatanu?
Depite Bamporiki: Kagame afite Ibanga, kugeza ubu mbona atuvunguriraho, ariko ibyo ataraduha ni byo byinshi.
IGIHE: Ibanga rihe?
Depite Bamporiki: Uzakore ubushakashatsi, uzasanga bitoroshye kubona umuntu ushobora guhagarara hagati y’abishe n’abiciwe, buri ruhande akarubwira rukumva, agatanga umurongo w’ubuzima ku bantu babaswe n’ivangura rishingiye ku moko bakabana mu mahoro, akabasha kubona icyo abwira ababyiruka bakomoka ku bakomeretse, akabahanura abaha umurage w’ahazaza, agahagara hagati y’abazungu n’abirabura akatura agaciro no kwigira muri bose bidashingiye ku ruhu. Aha bisaba Ibanga.
IGIHE: Ese byaba bitwaye iki Perezida Kagame atabaye Perezida, akaba Senateri nk’uko Itegeko ribiteganya?
Depite Bamporiki: Ku bwanjye mbona Kagame atakwirwa muri Sena! Erega buriya abantu bose bajya muri bus (mu modoka rusange itwara abagenzi) cyangwa mu ndege ariko si ko baba abashoferi cyangwa abapilote; Iyo umuntu ari mu modoka arahaguruka akigenderamo imbere, ashobora kwicara areba inyuma, ashobora gusinzira, ariko se bigenda bite iyo umushoferi asinziriye? Bigenda bite atwaye areba inyuma? Bigenda bite ahagurutse kuri “Volant”?
Buriya mu modoka abantu bose bahinduranya imyanya, cyangwa bagasohoka bakigendera, ariko umushoferi we ni icyitonderwa, byagera ku mushoferi udasanzwe nka Perezida Kagame bikitonderwa ndetse cyane...Amategeko yacu ndayubaha ndetse cyane, ariko iyo Imana itanze umuntu udasanzwe ku mategeko hakorwa ibidasanzwe.
IGIHE: Waba warigeze utekereza Kagame atari Perezida?
Depite Bamporiki: Yego narabitekereje ariko byantesheje umutwe sana (cyane), nabonaga byateza akaduruvayo, akavuyo. Ni ukuvuga ngo Perezida Kagame ikintu cyose yakora abantu bajya bajyayo gushakirayo ubwenge bwe. Reka tuvuge ashinze idini, abantu bose, nanjye ndimo, bajya gusengera yo, izindi nsengero zabura abayoboke.
N’iyo yacuruza ikaramu… abazicuruzaga bose bahomba… iyo umuntu ari umunyabwenge nka Kagame ayobora abantu agatanga icyerekezo … ibitari byo abantu bamusanga mu byo yajyamo byose bakurikiranye ubwenge.
IGIHE: Dusoza, ngaho gira ubutumwa ubwira abasomyi.
Depite Bamporiki: Reka mbashimire, kandi nsaba ko kuri iyi debate (Iki kiganirompaka) twakomeza gutekereza ibidufitiye akamaro bizakagirira n’abana bacu, kandi dukomeze gutekereza uburyo buri special (budasanzwe) Perezida Kagame yakomeza kutuyoboramo ku buryo uzamusimbura atazabyitwaza.
Impamvu tumwifuza ni uko yakoze ibidasanzwe n’uko ari umuntu udasanzwe ugifitiye abanyarwanda byinshi yabagezaho, ariko abatabyumva nkanjye na bo batubwira mu mutuzo tukumva niba babona twarageze iyo twajyaga.
Ndifuriza kandi abanyarwanda bose gukomera no gukomezanya muri iyi minsi ikomeye yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGIHE: Turagushimiye.
Depite Bamporiki: Namwe murakoze.



















TANGA IGITEKEREZO