00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbuye: Yashimiwe ubwutwari bw’umugabo we wakaswe ijosi azira gutabara Abatutsi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 April 2013 saa 06:02
Yasuwe :

Ngarukiyinka Frederic, ari mu bambere babanje kwicwa mu gace yari atuyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko we na bagenzi be bagerageje kurwanya ibitero byashakaga kugabwa ku batutsi, ariko bakaza kubaganza. Ku bw’ubu butwari ni byo byatumye Umugore yasize ashimirwa n’Ikigo nderabuzima cya Mbuye.
Ngarukiyinka ubwo Jenoside yatangiraga we n’abandi bagenzi be n’ubwo babarirwaga mu bwoko bw’Abahutu, ntibifuzaga ko haba ubwicanyi, bagerageje guhagarika ibitero (…)

Ngarukiyinka Frederic, ari mu bambere babanje kwicwa mu gace yari atuyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko we na bagenzi be bagerageje kurwanya ibitero byashakaga kugabwa ku batutsi, ariko bakaza kubaganza. Ku bw’ubu butwari ni byo byatumye Umugore yasize ashimirwa n’Ikigo nderabuzima cya Mbuye.

Ngarukiyinka ubwo Jenoside yatangiraga we n’abandi bagenzi be n’ubwo babarirwaga mu bwoko bw’Abahutu, ntibifuzaga ko haba ubwicanyi, bagerageje guhagarika ibitero byaturukaga mu gice cy’Amajyepfo ya Segiteri Mbuye, ho muri Komine Nyamabuye ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye. Ku ikubitiro ariko ubwo bari bahanganye, uyu Ngarukiyinka yaje gucibwa ijosi ahita angwa aho, ibi byatumye abicanyi babasha gukwirakwiza ubwicanyi mu Murenge wa Mbuye wose, maze Abatutsi batangira kwicwa.

Ubwo Ikigonderabuzima cya Mbuye kibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2013, Nyirahabineza Sophie umupfakazi wasinzwe na nyakwigendera yorojwe ihene yo kororana n’inka ze mu gihe, n’ubundi asanzwe afashwa mu kurera imfubyi zasinzwe. Ibi byakozwe nk’ikimenyetso cyo kumushimira ubutwari bw’umugabo we mu kugengera Abatutsi bicwaga mu gihe cya jenoside.

Habimana Eugene kuri ubu uyobora by’agateganyo Ikigo Nderabuzima cya Mbuye, yavuze ko igihe cyo kwibuka kigomba kujyana no gutera ingabo abasinzwe iheruhero na jenoside, bakegerwa kandi bakagaragarizwa ikizere mu kwiteza imbere no kwivana mu bukene, hagashimirwa kandi abagaragaje ubutwari mu gutabara abandi.

Ubwo hibukwaga kandi, hakozwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri iki Kigo Nderabuzima cya Mbuye rusorezwa ku rwibutso rw’Abazize Jenoside mu Murenge wa Mbuye rushyinguwemo abasaga ibihumbi 16.

Yorojwe ihene
Nyirahabineza yashimiwe n'ikigonderabuzima cya Mbuye

Foto: Umuseke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages