Me Ndibwami Alain, umwunganizi wa Rujugiro Tribert Ayabatwa waregwaga n’Ubushinjacyaha gukoresha inyandiko mpimbano yari yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge zimuha uburenganzira bwo gukurikirana umutungo w’uwo yunganira, ubu wari ufungiye muri Gereza Nkuru ya Nyangenge imenyerwe ku izina rya 1930, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa by’agateganyo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza 2013, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, nyuma yo gusesengura ibyo Me Ndibwami Alain aregwa n’ubushinjacyaha ndetse n’imyiregurire ye, rwategetse ko Me Ndibwami afungurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa ndetse n’ubushinjacyaha bukaba butaratanze ibimenyetso byuzuye kuko bwavuze ko bugishakisha ibindi, ibyo bikaba bitatuma uregwa akomeza gufungwa.
Iri fungurwa ry’agateganyo rije ubwo Me Ndibwami Alain yafungwaga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitegetswe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwavugaga ko akekwaho ibyaha bikomeye birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana imikono y’abandi no gukoresha ibirango bya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.
Me Ndibwami yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ku wa 5 Ukuboza 2013 aburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho iburana ry’igifungo cy’agateganyo cyahindutse iburanisha mu mizi, bigera n’aho Me Ndibwami yiyambura ububasha yahabwaga n’izo nyandiko aregwa.
Urukiko ntirwigeze rutangaza ko Me Ndibwami azajya yitaba ubushinjacyaha, ariko bamwe mu banyamategeko baganiriye na IGIHE batangaza ko hasigaye kuburana urubanza mu mizi kuko rwamaze kugezwa mu rukiko, akaba ari rwo rwonyine rufite ububasha bwo kureka kuruburanisha cyangwa se ko rukomeza.
Nyuma y’uko urukiko rutegetse ko Me Ndibwami arekurwa, Me Umurerwa Jacky umugore wa Me Ndibwami, mu magambo make aganira n’itangazamakuru yagize ati "Imana ni yo nkuru, umugabo wanjye ararengana, nta n’icyaha yigeze akora.” Ku birebana n’uko asigaje kuburana, yagize ati “Imana ikoze ibi n’ibindi izabikora.”
























TANGA IGITEKEREZO