00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Me Nkongori yifuza ko umunyamakuru wakoze icyitwa “icyaha” atajya akurikiranwa mu nkiko

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 October 2014 saa 07:59
Yasuwe :

Me Nkongori Laurent, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu asanga mu gihe havutse ikibazo ku ikosa akenshi byitwa icyaha, umunyamakuru byabayeho aakaba atagombye gukurikiranwa mu nkiko kuko riba ari ikosa ribaye mu mwuga.
Mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye bya Afurika usanga abanyamakuru baregwa mu nkiko kubera ikosa runaka ryakozwe mu mwuga wabo. Mu Rwanda hari bamwe mu banyamakuru bagiye bafungirwa amakosa yo mu mwuga, si aho gusa kuko muri Ethiopia kugeza ubu (…)

Me Nkongori Laurent, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu asanga mu gihe havutse ikibazo ku ikosa akenshi byitwa icyaha, umunyamakuru byabayeho aakaba atagombye gukurikiranwa mu nkiko kuko riba ari ikosa ribaye mu mwuga.

Mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye bya Afurika usanga abanyamakuru baregwa mu nkiko kubera ikosa runaka ryakozwe mu mwuga wabo. Mu Rwanda hari bamwe mu banyamakuru bagiye bafungirwa amakosa yo mu mwuga, si aho gusa kuko muri Ethiopia kugeza ubu hafunze abanyamakuru 7, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho hari abafunze, no mu Misiri ni uko.

Me Nkongori Laurent asanga mu Rwanda bitari bikwiye ko umunyamakuru aregwa mu nkiko. Yagize ati «Niba hari ikibazo kibaye mu itangazamakuru kwihutira kujya mu nkiko sibyo, gukurikirana umunyamakuru sinigeze mbishyigikira. Mbese ndi no mu baharanira ko icyaha gikozwe mu rwego rw’itangazamakuru ntanakwita icyaha, cyagombye kumvikana ko ari ikosa, nanakwita ikosa ryakosorwa mu bundi buryo butari nshinjabyaha. »

Nkongori abishingira ko umunyamakuru iyo akoze aya makosa mu mwuga we usanga nta bushake bubisha aba afite bwo gukora iryo kosa bamwe bita icyaha.

Abanyamakuru ntibakwiriye gukurikiranwa n'inkiko ku bwa Nkongori

Yakomeje agira ati «Gukora uwo mwuga wo gukora amakuru buri munsi wo gutangaza amakuru kugira ngo hazagire ikintu kimugaragaraho cyagira uwo kibangamira birashoboka pe ariko guhita umuntu abyita icyaha sibyo. Niyo mpamvu n’abacamanza mu nkiko iyo baburanisha imanza z’abanyamakuru bagera aho bakabura uburyo bamukurikirana cyangwa bagasanga nta cyaha yakoze. »

Imbere y’abanyamakuru, Nkongori yavuze ko aharanira ko iki cyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa. “Mfite icyizere kandi njya nsaba Imana nti ‘Mana uzamfashe nzasaze, ibyo bintu byo kuvana mu mategeko ahana ibyaha bishingiye ku itangazamakuru bizabe kuko mu bihugu byinshi byarabaye.”

Nkongori agaragaza ko iyo urebye amakosa asaga 90% umunyamakuru yakora byitwa akenshi ubushake bubisha bwo kuyakora aba yagizemo.

Yatanze ingero ko mu gihe ikinyamakuru cyasohotse hakagaragaramo amakosa hagombye kurebwa niba yabikoze abigambiriye cyangwa niba ari uko akora ako kazi buri munsi bikaba byabaye ko icyo kintu kiba koko.

Yasoje agira ati “Ni ukuvuga rero ko abantu tugomba gukomeza gukora ubushakashtsi bwa ngombwa kugira ngo twumvikanishe cyangwa twemeranye ko biba ari icyaha nk’uko icyo kintu cyujuje ibyangombwa byose ko ari icyaha. Icyo abantu bose bakumvikanaho niko biba ari ikosa, rishobora gukosorwa umuntu atanga indishyi.”

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere avuga ko ishyirwaho ry’urwego rw’abanyamakuru bigenzura ruzafasha kugera ku guhwiturana hagati y’abanyamakuru.

Komisiyo y’Igihugu y’ Uburenganzira bwa Muntu itangaza ko mu mwaka wa 2013-2014 nta banyamakuru yigeze yakira bishinganisha nk’uko byahoze mu myaka yashize ahubwo bakiriye ikibazo cy’abanyamakuru berekanaga ko barenganyijwe ubwo batahembwaga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages