00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy mu bazitabira ubukwe bwa The Ben na Pamela

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 September 2023 saa 07:11
Yasuwe :

Ngabo Médard Jobert [Meddy] yatangaje ko nta gihindutse azagaruka i Kigali mu minsi ya vuba yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamela.

Uyu muhanzi wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje amaze igihe aganira na The Ben kuri gahunda z’ubukwe bwe na Pamela.

Meddy wanitabiriye ibirori byo gusezerana mu Murenge bya The Ben na Pamela, yatangarije Radio/TV10 ko agiye kugaruka i Kigali ndetse kimwe mu bizaba bimuzanye harimo n’ubukwe bw’aba bombi.

Yagize ati “Maze iminsi mvugana na The Ben nshobora kuzagaruka nje mu bukwe bwe.”

Kugeza ubu amatariki y’ubukwe bwa The Ben na Pamela ntaratangazwa gusa inshuti ze za hafi zivuga ko ari mu mpera z’uyu mwaka.

The Ben yari umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Meddy na Mimi Mehfira muri Gicurasi 2021, bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, bahanye isezerano ryo kubana byemewe n’amategeko ku wa 31 Kanama 2022.

Aba bombi basezeranye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamela amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamela, ubu bari kubarizwa i Bujumbura aho uyu muhanzi afite ibitaramo bibiri.

Meddy yatangaje ko agiye kugaruka i Kigali yitabiriye ubukwe bwa The Ben
Meddy aheruka i Kigali mu mwaka ushize
Meddy ni umwe mu bari baherekeje The Ben ubwo yari agiye gusezerana mu murenge na Uwicyeza Pamela
The Ben yaririmbiye Meddy na Mimi mu bukwe bwabo indirimbo yise Roho Yanjye
The Ben aherutse guha Pamela imodoka nshya ya Range Rover

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages