00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Media clubs mu mashuri yisumbuye ziri mu marembera

Yanditswe na

Frank Mario Sebudandi

Kuya 28 July 2014 saa 08:40
Yasuwe :

Mu myaka yashize hirya no hino mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda hatangijwe media clubs, ndetse zitangirana ingufu n’umurava, ziza no kugaragaza umusaruro udasanzwe. Gusa kuri ubu inyinshi muri izo club ntizigikora, ahandi zacitse intege.
Media clubs ni amatsinda y’abanyeshuri yashyizwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu rwego rwo gutegura abakiri bato kumenya kuvugira mu ruhame, gufunguka mu bitekerezo ndetse by’umwihariko bagakunda itangazamakuru nk’umusingi wo kumenya ibibera hirya (…)

Mu myaka yashize hirya no hino mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda hatangijwe media clubs, ndetse zitangirana ingufu n’umurava, ziza no kugaragaza umusaruro udasanzwe. Gusa kuri ubu inyinshi muri izo club ntizigikora, ahandi zacitse intege.

Media clubs ni amatsinda y’abanyeshuri yashyizwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu rwego rwo gutegura abakiri bato kumenya kuvugira mu ruhame, gufunguka mu bitekerezo ndetse by’umwihariko bagakunda itangazamakuru nk’umusingi wo kumenya ibibera hirya no hino ku isi.

Aganira na IGIHE, Umutoni Liliane umwe mu bakozi b’ Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, ufite media clubs mu nshingano, yavuze impamvu nyamukuru zituma media clubs zaracitse intege mu bigo by’amashuri ndetse n’ingamba bafashe mu rwego rwo kuzizura.

Ati "Media clubs zatangijwe na Minisiteri y’Itangazamakuru, aho iyo minisiteri iviriyeho byabaye intandaro yo gucika intege, nyuma iyo nshingano ifatwa n’Ikigo cy’imiyoborere myiza (RGB) ariko nabwo ugasanga nta mbaraga bifite niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kubikomeza tukabiha ingufu, tukaba dutegereje ko ingengo y’imari y’uyu mwaka yemezwa tunashakisha abaterankunga kugirango twongere dufungure za media clubs aho zitari tunakomeze aho zacitse intege".

Media Club ya King David Academy mu kazi

Bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda byagaragarije IGIHE impamvu zitandukanye zituma aya matsinda agenda asubira inyuma mu bigo byabo aho gutera imbere nka bimwe mu bindi bigo.

Asaba Frank ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya APEM mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangarije IGIHE ko media club yo mu kigo abereye umuyobozi igikora ariko yasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka yashize bitewe n’impamvu yuko abanyeshuri basigaye biga bataha, mu gihe kera babaga mu kigo bigatuma bahurira hamwe kenshi bityo iyo club igatera imbere.

Nyamara n’ubwo media club zagiye zikendera, abazinyuzemo bavuga ko zabagiriye akamaro cyane.

Nkundamahoro Alphonse ni umwe mu banyeshuri babaye muri media club ya APEM mu myaka yashize, yatangarije IGIHE ko kunyura muri media club byamugiriye akamaro gakomeye cyane ari yo mpamvu uyu munsi ari umunyamakuru w’umukorerabushake kuri Radiyo y’abaturage ya Nyagatare mu rwego rwo kongera ubumenyi yakuye muri club.

Nkundamahoro Alphonse wabaye muri Media Club y’ishuri rya APEM

Mutamuliza Annet, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya King David Academy yatangarije IGIHE ati "Abanyeshuri babarizwa muri media club ya hano dukora uko dushoboye tukabashakira ibikoresho bihagije bibafasha gukora inkuru zitandukanye ari iz’ amajwi (radio), izandikwa (print), ndetse ni z’amashusho (television), mu bikoresho twabashakiye harimo camera, printer, mudasobwa, projector n’ibindi.., noneho buri wa mbere bagerageza gutangaza cyangwa kwerekana amakuru atandukanye yo mu kigo imbere, ibivugwa ku nkengero y’ikigo, ibivugwa mu gihugu hose no hanze yacyo bifashishije interineti".

Bamwe mu banyeshuri babarizwa muri iyi club bo ngo bishimiye kuba muri iri tsinda kandi n’aho basoza amashuri yabo yisumbuye bazagerageza gushyira mu bikorwa ubumenyi bahakuye nubwo intumbero ya bamwe atari ukuba abanyamakuru ariko ngo byatumye bakunda itangazamakuru ndetse banasobanukirwa byinshi mu byo bajyaga bibazaho kera batarinjira muri iri tsinda.

Email: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages