Ni byo koko ni igihugu kitaragira ibya mirenge, usibye ko bigira na bacye, ariko iyo urebye ahashize n’ahazaza, biroroha cyane kuzura ibinezaneza kuko inzira y’iterambere iraharuye, kandi ubushobozi n’ubushake birasaze.
Iri terambere ryabanje gutonda benshi, aho bamwe cyane abavuye hanze bagorwaga no kwiyobora ku ivuko bitewe n’impinduka zigaragaraga zasimburanwaga; ahatari umuhanda uyu munsi hazamukaga umutamenwa bityo bityo.
Kimwe mu byaranze izi mpinduka zose turondoye ni isuku. Isuku mu Rwanda ni umuco, umuco uyu wigishwa abandi kuko wurije amahanga indege, bogoga ikirere bagana i Kigali kuhigira uko igihugu cyubaka umuco w’isuku. Ibi byabaye rimwe birasubira, birisubira bihinduka ibisanzwe abantu barabyakira.
Nyamara ibi si ko byahoze mu Rwanda, ni urugendo rwafashe igihe abantu hirya no hino bigishwa kugira umuco w’isuku.
Abakuru muribuka ibyapa byigeze kumanikwa hafi umujyi wose biburira buri wese ukubwe kwihina hirya, kuko ubusanzwe hafi ya buri hantu hari inguni habaga n’ubwihunikiro bwo kwihagarika.
Si ibyo gusa kuko ingeso zo gucira mu nzira, gusangira ku miheha n’ibindi nk’ibyo byari icyorezo mu bantu, bikaba ikibazo gikomereye igihugu ku buryo mu Nama ya Kabiri y’Umushyikirano yabaye muri 2004, Perezida Paul Kagame ubwe yabigarutseho.
Icyo gihe yagize ati “njya nsoma ibinyamakuru, iyo bagenda bavuga abantu bagenda bihagarika ku nzira, bagenda bacira hasi. Abo ngabo ntabwo babikora nijoro, [babikora] ku manywa y’ihangu izuba riva abandi bari aho bagenda ndetse bakamureba [ariko] bakihitira bakagenda”.
Ibi Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye, agaragaza ko mu rwego rwo kubikuraho, abantu bakwiye kubihagurukira kugira ngo bitazaba umuco. Yagize ati “hari hakwiye kugira umubaza ati ‘ariko ibi ni ibiki? Uri uwa hehe wowe ukora ibintu nk’ibi? Naho iyo ari uko bibaye [ntihagire ubyitaho] bihinduka umuco, buri wese aho ageze acira hasi […] oya hakagize umubuza [akamubwira ati] ntabwo ari uko bigenda”.
Muri rusange, ingingo y’isuku nke si yo Umukuru w’Igihugu yari agendereye mu Ijambo rye, gusa na none kuba yarabigarutseho bigaragaza uburyo iki kibazo cyari ingorabahizi mu gihugu.
Nyuma y’imyaka 16 abivuze, Umujyi wa Kigali warahindutse cyane ku buryo uri mu mijyi ya Afurika ifatwa nk’irimo isuku nyinshi kurusha ahandi. Ibi byanashimangiwe n’uwahoze ari Umuyobozi ya Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ibidukikije, Eric Solheim, wagereranyije Kigali “nk’umurwa wa mbere ufite isuku kuri we”.
Mu zindi gahunda zafashije igihugu kugera ku isuku ishimishije harimo gahunda yo guca amashashi yatangiye muri 2008 ndetse na gahunda y’umuganda, aho abanyarwanda bisukurira insisiro batuyemo buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi.
Iyi suku, kongeraho ko Kigali ari umwe mu mijyi ifite umutekano ku Isi, ndetse n’icyerekezo cya leta cyo gushyira ingufu mu kubaka ibikorwa remezo bigezweho, byakuruye abakerarugendo, ndetse n’ishoramari rikomeza kwiyongera mu gihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kugira Kigali umujyi ubereye ubukerarugendo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bumaze igihe butangiye gahunda ngari yo kurimbisha imihanda migari iwuhuza, aho iri guterwaho ubusitani bw’indabo buzarushaho kuwurimbisha, bityo bigakomeza no gukurura ba mukerarugendo basura uyu murwa.
Imiterere y’umushinga
Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, ugamije kurushaho kurimbisha Kigali, hashyirwa ubusitani mu myanya irimo ubutaka itandukanya imihanda, ndetse no mu nkengero zayo.
Uri gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cya Afrilandscapes, nyuma yo gutsindira isoko ryo gushyira ubusitani mu bice bikikije umuhanda, ndetse no gushyiramo uburyo bwo kuwuhira, ku buryo ubwo busitani buzakomeza gutoha.
Mu kiganiro cyIhariye na IGIHE, Umuyobozi w’uyu mushinga muri Afrilandscapes, Theresa Cooke, yavuze ko uyu mushinga uzagera ku mihanda minini yose y’umujyi ndetse ukanakomereza mu bice bikikije Kigali.
Ati “Twateguye inyigo y’ibi bikorwa, kandi izagera no mu bice bikikije Kigali. Inyigo twakoze izagera ku mihanda migari yose [iri muri Kigali]”.
Cooker yavuze ko muri rusange, uyu mushinga wo gutera ubusitani n’indabo ku mihanda uzakorwa ku mihanda ireshya na km 68, gusa kuri ubu, bamaze gukora ibirometero 14 gusa mu cyiciro cya mbere.
Usibye gutera ubusitani, Afrilandscapes yanashyize uburyo bwo kuhira muri ubwo busitani, ku buryo buzakomeza gutoha bukamara igihe.
Cooke yabwiye IGIHE ko bitari byoroshye kubona uburyo bwo kuhira ubu busitani, kubera imiterere yihariye bufite, ishingiye ku hantu buherereye ndetse n’uburyo bwo kubona amazi bukaba bugoranye bitewe n’uko ubu busitani buherereye kure y’imigezi n’ibiyaga.
Aha rero ni ho Afrilandscapes yahereye ishaka uburyo bwihariye buzafasha mu kuhira ubu busitani, kandi ntibubangamire abantu cyangwa ngo bwangize amazi.
Cooke avuga ko bakoresha uburyo bubiri mu kuhira, harimo ubwitwa drip ndetse na Sprinkler.
Ubu buryo bwizweho neza neza hashingiye ku miterere y’ubu busitani ndete n’aho buri, ndetse bwigwana ubushishozi ku buryo butazangiza amazi, ahubwo ingano y’amazi akenewe akaba ari yo gusa ashyirwa mu busitani, kandi ntatembe mu muhanda cyangwa ngo anyanyagirire mu modoka n’abantu.
Cooke yagize ati “Twagombaga gukoresha uburyo butamena amazi mu muhanda, ntibuyatere kure ngo agere ku modoka, kandi ntibutume ashokera mu muhanda. Niyo mpamvu twakoreshe uburyo bwa Drip, bwakorewe imiterere y’ahantu buzashyirwa”, yongeyeho ko icyiza cy’ubu buryo ari uko “hakoreshwa ingano y’amazi ihwanye n’akenewe”.
Kugeza ubu, hari amatiyo mato akoreshwa mu kujyana amazi mu bice bitandukanye bikeneye kuhirwa, mu gihe ubu busitani n’indabyo bizaba bimaze gukura, bikazapfukirana aya matiyo.
Amazi akoreshwa mu bikorwa byo kuhirwa avanwa mu biyaga n’imigezi biri hirya no hino mu gihugu. Gahunda ya Afrilandscapes ni uko yajya ikoresha amazi ya WASAC, aho batangiye ibiganiro na WASAC kuri iyi ngingo.
Magingo aya, ibice byuhirwa n’amazi ya WASAC ni rond point nto iri ku Gishushu ndetse n’iya Remera.
Afrilandscapes isanzwe ari nayo iri kubaka roind point enye zirimo n’iyo mu mujyi rwagati, zizaba zishobora kwakira abantu bacye bakaharuhukira, ndetse zikazagira na murandasi ishobora gukoreshwa n’abahagana. Kuri ubu imirimo yo kubaka izi rond point irarimbanyije.
Ikigo Afrilandscapes cyasinyanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali yo gucunga no gusigasira ubu busitani mu gihe cy’amezi 12, nyuma yaho bukazegurirwa Umujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!