00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya imirimo 5 iciriritse itunze urubyiruko rwinshi rufite munsi y’imyaka 18 muri Kigali

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 July 2015 saa 06:13
Yasuwe :

Mu gihe ubushomeri bugenda bwiyongera hirya no hino ku isi, no mu Rwanda bikaba uko, rumwe mu rubyiruko ruhitamo gukora imirimo inyuranye iciriritse nubwo bamwe bayifata nk’iyoroheje, ariko harimo iyo abayikora bishimira ko ibarinda gusabiriza no guhora bategereje ak’imuhana.

Urubyiruko rukora iyi mirimo ahanini rwiganjemo uruturuka mu Ntara zitandukanye, akenshi usanga rutaranakwiza imyaka 18, bakavuga ko bakora iyo mirimo ifatwa nk’iciriritse kubera gushakisha imibereho, kwanga gutega amaboko no kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi,ubutekamutwe dore ko hafi ya bose banacikirije amashuri nk’uko babibwiye IGIHE.

Abakora iyi mirimo bashimagira ko ibatunze kandi ibagejeje kuri byinshi bakanahamya ko iyo bari kuyikora birinda kuba hari uwo babangamira. Benshi usanga intumbero yabo ari uguhera kuri iyo mirimo bakazahinduka abashoramari binjiriza igihugu akayabo mu misoro.

Imwe mu mirimo itunze urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 muri Kigali

1.Gucuruza amagi atogosheje: abacuruza amagi atogosheje bazwi ku zina rya “Kanyamayayi” ahanini usanga ari abana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 15 18 bacikishirije amashuri n’ubwo hari bake bayirengeje. Ukora ubucuruzi nk’ubwo ngo ashobora kwinjiza ku munsi nibura amafaranga 500 y’inyungu.

Kanyamayayi, ariko ajya anaba Kanyabunyobwa bitewe n'icyo yacuruje

2.Gucuruza ubunyobwa bukaranze: Abacuruza ubunyobwa bakunze kwita ba “Kanyabunyobwa” benshi muri bo nk’uko bigaragaririra buri wese usanga bagizwe n’abana batari buzuza imyaka 18. Bo ngo uwakoze cyane ashobora gucuruza ibiro bitatu ku munsi, akinjiza amafaranga 1500 y’inyungu bitewe n’aho yacururije.

3.Gushyira Filimi cyangwa indirimbo kuri Flash no kuri CD:Ubu bucuruzi bwo busaba igishoro kitapfa kubonwa na buri wese, ariko butangira bwakorwaga n’abagabo cyangwa abasore bakuru, none muri iyi minsi bikorwa n’abana bajijutse ndetse abenshi usanga ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, cyangwa se baracikirije amashuri.

N’ubwo nta mafaranga menshi babikuramo abakora uyu mwuga bavuga ko ubafatiye runini kuko ubarinda kwishora mu busambanyi cyangwa mu gukoresha ibiyobyabwenge.

4.Gutoragura ibyuma bita inyumu: Uyu murimo abawukora bawita “Gusyaga”, ukaba usigaye ukorwa n’abana bakiri bato yewe bari no munsi y’imyaka 15. Mu bawukora benshi usanga biganjemo abana bo mu muhanda (Mayibobo).

N’ubwo abawukora bashinjwa kuba ibyuma bagurisha babyiba ahantu hatandukanye, na bamwe mu rubyiruko ruwukora rwemeza ko urutuze ukaururinda inzara, ndetse bamwe banakuramo igishoro cyo gushyira mu tundi turimo duciriritse nk’iyo twavuze haruguru.

5.Gucuruza uducupa tw’amazi: Benshi mu babikora usanga ari abana bari munsi y’imyaka 13 bavuka mu miryango itishoboye. Ahabereye umupira, ibirori bitandukanye, ni ho babarizwa.

Bamwe ngo baba badutumwe n’ababyeyi babo nk’uko umwe muri bo yabibwiye IGIHE ati “Biradutunze kuko jye ndadutora nkatujyana mu rugo, twamara kugwira Mama akaba ari we ujya kutugurisha”.

N’ubwo hari ubukangurambaga butandukanye bubuza gukoresha abana imirimo ivunanye, abakora imirimo twavuze haruguru usanga ari abatarakwiza imyaka y’ubukure, ariko biragoye kubabuza kuyikora nubwo hafi ya bose bakorera mu kajagari.

Ntawakwirengagiza ko harimo n’abo imirimo nk’iyo yatumye bata ishuri.

Abatoragura amacupa bo nta zina barabonerwa
Gucuruza imigati byo usanga n'abakuru babikora muri Gare

Ese mu yindi mijyi ho Urubyiruko rwerekeje amaboko mu yihe mirimo?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages