Ku rwego rw’isi aya marushanwa azaba mu 2016, umushimga wa mbere ukazahabwa akayabo k’amadorali ya Amerika 500.000, ni ukuvuga amanyarwanda miliyoni 364.
Ku rwego rw’igihugu aya marushanwa yabaye ku wa gatatu tariki ya 26 Kamena mu kigo K-Lab, ahahangirwa udushya twinshi ahanini twifashishije ikoranabuhanga.
Wahanganaga n’imishinga 50, Mergims ufasha abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyarwanda bajya kuhagurira ibicuruzwa, bikaba byafasha ba bacuruzi kuzana ibyo abanyamahanga boherereje imiryango yabo iri mu Rwanda.
Louis Antoine Muhire, umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu batangije uyu mushinga, yavuze ko kuba uwa mbere mu Rwanda byamuhesheje amahirwe yo kuba azahagararira u Rwanda mu mahanga bikazatuma arushaho kuhungukira ubumenyi bwamufasha guteza imbere uyu mushinga.
Yagize ati “Kuba nabonye itike ituma nzahagararira u Rwanda ntabwo bihagije kubyishimira gusa ahubwo dukwiye gukora cyane tukazaba abaherwe bo mu minsi iri imbere….”
Naramuka abaye uwa mbere Muhire azagarukana mu Rwanda akayabo ka miliyoni 364 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Rwanda ikoranabuhanga ryagiye ritezwa imbere mu myaka yashize bikaba byaranagize uruhare mu ihangwa ry’imirimo itari mike ahanini byanafashije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.
Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2013, kuri iyi nshuro ahurije hamwe abokerera babarirwa mu bihumbi 3, abahanze udushya 100 ndetse n’abashoramari 300 ndetse akaba ahuriwemo n’ibihugu 50.
Ibi bikaba bigamije gutuma habaho gusangizanya amakuru n’ubunararibonye bw’ibihugu bitandukanye mu guhanga udushya.



















TANGA IGITEKEREZO