Nyuma y’iminsi mike bitangajwe, imvura yaguye ari nyinshi muri tumwe mu Turere tw’u Rwanda, ihitana bamwe, abandi barakomereka ndetse hari n’ibyangiritse.
El Nino ni iki?
El Nino ni igihe ubushyuhe bwo mu nyanjya ngari ariyo Equatorial Pacific buba bwiyongereye bigatuma hagwa imvura nyinshi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mezi ashize ubu bushyuhe bwiyongereyeho dogere selisiyusi ebyiri, ariko guhera mu Ugushyingo umwaka ushize bwatangiye kugenda bumanuka, ubu bukaba bumaze kugabanyukaho igice cya dogere.
N’ubwo ubu bushyuhe buri kugabanuka, Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyatangaje ko ntawe ukwiye kwirara kuko ingaruka zabyo zishobora gukomeza kugeza muri Kamena 2016.
Amakuru aturuka mu muryango mpuzamahanga ushinzwe iby’Ubumenyi bw’Ikirere (World Meteorological Organization-WMO) mu nyandiko yawo igenewe abanyamakuru yo kuwa 18 Gashyantare 2016 igaragaza yuko iyi ElNino igenda igabanuka tukazasubira mu bihe bisanzwe (Neutral Conditions) nko mu kwezi kwa Gicurasi cyangwa Kamena uyu mwaka.
Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko kugeza magingo aya hakiri kare kwemeza ko El Nino izahera ko ikurikirwa n’ibihe by’izuba bikunze kwitwa La Niña.
Ubusanzwe ntabwo ari ihame ko El Nino ikurikirwa na La Nina kandi ntibishoboka ko bibera igihe kimwe.
La Niña ubwayo iterwa na bwa bushyuhe bwo mu nyanja ngari ya Equatorial Pacific buba bwagabanutse bukajya hasi y’ubushyuhe busanzwe ( La Niña ni ikinyuranyo cya El Nino).
El Nino na La Nina sibyo bihe byonyine bigira ingaruka.
Urugero ni nk’aho Ubushyuhe bwo mu nyanya y’Ubuhinde ndetse n’ubushyuhe bwo mu nyanja ya Tropical Atlantic nabyo bitera ingaruka z’ibihe mu duce tw’isi tuhaturiye harimo n’u Rwanda.
Ese mu mezi atatu ari imbere bizaba bihagaze bite mu karere u Rwanda rurimo no mu Ihembe ry’Afurika?
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara mu nama y’iminsi ibiri iherutse kubera mu Rwanda kuva kuwa 22 kugeza 23 Gashyantare 2016 yari ihuje ibihugu 11 byo mu Karere k’Ihembe rya Afurika n’Ibigo by’Ubushakashatsi ku byerekeye iteganyagihe binyuranye ku Isi, byagaragaye ko mu mezi atatu ari imbere (Werurwe kugeza muri Gicurasi 2016) mu Rwanda hazaba hagwa imvura ihagije .
Haramutse habayeho impinduka zivuye kuri El Nino cyangwa n’izindi mpamvu Meteo Rwanda ivuga ko izabitangariza abaturage bakitegura hakiri kare.
Ku bivugwa ku hagiye hagwa imvura nke mu Turere tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba ugereranije n’ibindi bice by’u Rwanda, Meteo ivuga ko ahanini bituruka ku miterere y’aho, bitandukanyen’abavuga ko ari La Nina.



















TANGA IGITEKEREZO