Guhera mu mpera za Mata 2020 mu bice bitandukanye by’igihugu haranzwe n’imvura nyinshi yagiye iteza ibiza.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) itangaza ko imvura iheruka, yaguye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 7 Gicuruasi 2020, yahitanye abantu 72 mu gihugu hose, inangiza ibikorwa remezo, imyaka n'inzu zigasenyuka.

Iteganyagihe rya Gicurasi ryerekana ko imvura izatangira kugabanuka guhera mu matariki 10 naho hagati y’itariki 21 na 30 itangire gucika hamwe na hamwe mu gihugu gusa na none hari aho izakomeza kugwa kugeza muri Kamena.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Niyitegeka Jean Marie Vianney, yavuze ko imvura igiye kugabanuka ariko ko itarashira mu kirere.

Ati “Urebye imvura nyinshi cyane yari iteganyijwe yari iri mu matariki turi kuvamo, tugiye kujya mu matariki imvura igiye kugenda igabanuka. Imvura ntirarangira ariko urebye imvura nyinshi cyane yari muri aya matariki.”

Bitewe n’imvura yaranze impera za Mata n’intangiriro za Gicurasi, imvura ishobora kugwa itari nyinshi cyane ariko igateza ibiza kubera ubutaka bwasomye cyane.

Niyitegeka avuga ko abaturage bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda ibiza harimo kugenzura aho batuye ko hatanegekaye.

Ati “Rero ndagira ngo mare abantu impungenge ariko nabwo atari ukuvuga ngo birare imvura yagiye, ntabwo yagiye. Imvura irahari nubwo itangana n’iyi ngiyi ariko ntibyakuraho gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ibiza biterwa n’imvura.”

Kubera ko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka byongera inkangu n’ingaruka zazo.

Minema yasabye abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturarwanda kandi bakangurirwa gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi, ruhurura, imigende n’imyuzi. Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi, inkangu, ahandi babujijwe na Polisi n’izindi inzego.

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2020, yangije ikiraro cya Gahira ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2020, yangije ikiraro cya Gahira ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke