Iyo bavuze imvura ya milimetero 300 na 800, biba bisobanuye ko muri icyo gihe cy’amezi ane ubutaka bungana na metero kare imwe buba buzakira amazi ari hagati ya litiro 300 na 800.
Imvura izatangira kugwa ku wa 03-10 Nzeri mu bice by’ Amajyaruguru y’Uburengerazuba no ku wa 02-08 Ukwakira 2023 mu bice by’Uburasirazuba nka za Kirehe, ikazarangira kugwa ku wa 21-27 Ukuboza 2023.
Imvura nyinshi iteganyijwe ko izagwa mu bice by’Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda mu gihe iringaniye izagwa mu turere twiganjemo utwo mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.
Imvura nke izagwa mu bice by’Intara y’Uburasirazuba.
Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko impamvu y’iyi mvura izaba ari nyinshi ugereranyije n’ibindi bihe by’Umuhindo ari ubushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pacifique n’iy’Abahinde.
Ati “Biragaragara ko imvura izakomeza kwiyongera muri iki gihembwe cy’Umuhindo wa 2023 ni yo mpamvu no muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo naho iziyongera.”
Gahigi yerekanye ko iyi mvura iteganyijwe igereranywa n’iyaguye mu Muhindo w’imyaka ya 1997, 2002 na 2006. Asaba Abanyarwanda gushingira kuri iri teganyagihe bafata ingamba zigamije kuzamura umusaruro.
Ati “Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima hiyongeraho ibikorwa byo kurwanya isuri, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, guterera imbuto ku gihe no gutegura ibikoresho byafasha ahagaragara imvura nke.”
Meteo Rwanda yerekana ko iteganyagihe ry’Itumba rya 2023 ryagezweho ku kigero cya 75,5% mu iteganyagihe ry’igihe kirekire mu gihe iry’ihe gito nk’icyumweru n’umunsi uru rwego rugeze ku kigero cya 85%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kigaragaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2024 A, biteganyijwe ko hegitari ibihumbi 795 ari zo zizakorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko iki gihembwe gihingwamo imyaka ikenera amazi menshi nk’ibigori, umuceri n’ibindi bihingwa bimara igihe ku butaka, bityo ko muri uyu Muhindo wa 2023 hitezwe umusaruro ushimishije.
Ati “Kumenya amakuru nk’aya bidufasha kwihutisha gutegura ubutaka buzahingwaho. Ibigori bishobora kumara amezi ane, bivuze ko mu ntangiriro za Nzeri abahinzi bagomba guhita batera kuko niba imvura izarangira mu mpera za Ukuboza, bivuze ko ibigori bizera neza. N’ibindi bihingwa ni uko.”
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ACP Egide Mugwiza, yagaragaje ko imvura yo mu Itumba rya 2023 ryishe abantu 148, hakomereka abagera ku 115 ndetse n’inzu zigera ku 3474 zirangirika.
Yerekanye ko hangiritse ibihingwa byari biri kuri hegitari 1117.91, inka zigera kuri 25 ziburirwa irengero, hangirika amashuri icyenda, ibigo nderabuzima bine, ibice by’umuhanda 22 ndetse n’ibiraro 49.
Muri abo bantu bapfuye abagera kuri 135, bapfuye mu biza biherutse kwibasira intara z’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo muri Gicurasi. Mu bantu 115 bakomeretse mu Itumba rya 2023, abagera 111 bakomeretse muri ibyo biza.






Amafoto: Kasiro Claude





Ibitekerezo 0