00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo yasabye abahinzi kudashiturwa n’imvura y’iki gihe ngo batere imyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 January 2017 saa 07:08
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere ‘Meteo’, cyasabye Abanyarwanda kudashiturwa n’imvura irimo kugwa muri iyi minsi ngo batangire gutera imyaka.

Mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe iteganyagihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Twahirwa Anthony, yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko imvura igwa idasobanuye itangira ry’igihembwe cy’ihinga, agira inama abaturage yo kudatera imyaka.

Ati“Ntabwo twabagira inama yo gutera imyaka, nibitonde tuzabatangariza igihe baterera imyaka.”

Yakomeje agira ati “Ubusanzwe iyi mvura isanzwe igwa muri ibi bihe turimo, rero nk’igihembwe cy’ihinga ntitwababwira ngo cyatangiye ahubwo tugiye gukora icyegeranyo cy’ukuntu imvura izaba iteye mu minsi iza, ku buryo nko mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri tuzabagezaho icyo cyegeranyo cy’ukuntu bizaba biteye kuva mu kwa gatatu kugeza mu kwa gatanu.”

Twahirwa yavuze ko ibipimo bafite biragaragaza ko hari ikirere kirimo imvura nke itatuma babwira abaturage ko imvura y’igihembwe yatangiye, ahubwo icyo bababwira ari ukwitegura, kiriya cyegeranyo ibyo kizerekana bagahita babishyira mu bikorwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu bice bitandukanye by’igihugu haguye imvura by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali yangiza ibikorwa remezo birimo amashuri n’inzu, ndetse inatwara ubuzima bw’abantu.

Twahirwa yijeje abaturage ko bazajya bakurikiranira hafi impinduka izo arizo zose bakazitangariza abaturage ku buryo byafasha mu gufata ingamba zihamye zo kwirinda ingaruka zikomoka ku mvura ikaze.

Umuyobozi ushinzwe iteganyagihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Twahirwa Anthony

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages