Byasobanuwe kuri uyu wa kane n’Umuyobozi ushinzwe itegenyagihe n’uko rikorwa muri Meteo, Twahirwa Anthony, mu kiganiro ubuyobozi bw’iki kigo bwahaye itangazamakuru, ku miterere y’ikirere mu mezi atatu ari imbere (Umuhindo), kigaragaza ko hazagwa imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.
Twahirwa yasobanuye ko iki kigo gifite ibikoresho n’ubushobozi buhagije bwo gutangaza amakuru y’itegenyagihe kandi yizewe, ko gusa bishobora guhinduka bitewe n’impamvu zitandukanye ziba zitunguranye.
Yagize ati “Amakuru dutanga ni itegenyagihe. Bivuze ko hari impamvu zituma ibyo twavuze bitaba. Impamvu ni bimwe muri bya bindi bishobora gutuma ikirere cyacu gihinduka. Reka ntange ingero, nk’umuyaga. Dushobora kuba dufite igicu mu kirere kigiye gutanga imvura, hakaza umuyaga ukagihuha ukakivana hano ukakijyana mu kindi gihugu cyangwa mu yindi ntara. Urumva, nta bushobozi dufite bwo kuba twafata uwo muyaga ngo tuwubuze guhuha. Ibyo ni imwe mu mpamvu ituma dutegenya.”
Yongeye ati “Ikirere nk’uko mukibona, kirimo ingufu nyinshi zishobora guhindura ibyateganyijwe. Buriya ibibera mu kirere, biva ku mibumbe itandukanye. Ibyabereye ku Isi (umubumbe dutuyeho) bijya mu kirere iyo izuba rivuye bigashyushya ubutaka, ubwo bushyuhe bujya mu kirere, ibivuye ku rubura, ibimera, amazi n’ahandi biruhukira mu kirere, bikajyana ingufu, izo ngufu nizo zihindura ikirere mu kanya gato.”
Yakomeje avuga ko Meteo ikomeza gukurikirana izo mpinduka umunsi ku munsi, ariko ko bidakuraho icyizere cy’ibitangazwa, ndetse ko ibipimo byapimwe, bigaragaza ko mu mezi atatu ari imbere y’umuhindo hazagwa imvura nziza nk’isanzwe iri hagati ya mm 350 na 400, ikazatangira kugwa hagati y’icyumweru cya kabiri cya Nzeri n’icya mbere cya Ukwakira kugeza ku cyumweru cya gatatu cya Ukubona n’icya mbere cya Mutarama 2018.
Meteo itangaza ko ifite ubushobozi bwo gupima ikirere uko kiba kimeze kugera mu gihe cy’amasaha atandatu, mbere y’uko biba, ibyo byose ibikesha ibikoresho bihagije ifite birimo n’amakuru atangwa n’ibyogajuru by’ibihugu byateye imbere bifitanye imikoranire na Sitasiyo zayo ziri mu gihugu zisaga 304.



















TANGA IGITEKEREZO