Iki kigo cyari cyemeje ko kuva muri Nzeri kugera mu Kwakira 2015, bimwe mu bice by’igihugu bizibasirwa n’imvura idasanzwe ikomoka ku mpinduka z’ubushyuhe mu nyanja bizwi nka El Niño, iyi mvura ikazatuma ibice bitandukanye by’igihugu bishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu, kandi nyuma bikazakurikirwa n’uruzuba rukaze rushobora gutera amapfa n’ubutayu hamwe na hamwe.
Ukuri kw’aya makuru kwakomeje kwibazwaho na benshi ndetse bamwe babifata nk’ibihuha kuko kugeza n’ubu hari uduce tumwe na tumwe tw’igihugu imvura itaragwamo. Babishingira kandi ku kuba amakuru y’iteganyagihe ry’umunsi atangwa, akenshi anyuranya n’ibyabaye.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe iteganyagihe mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Twahirwa Anthony yemeje ko nubwo hari uduce tw’igihugu imvura itaragwamo, ibipimo byerekana ko ibihe bya El Niño byatangiye kugaragara mu gihugu.
Yagize ati “Imvura nyinshi twavugaga henshi yarabonetse, sitasiyo zirenga ijana zipima imvura zerekana ko yaguye kandi nyinshi, ku buryo abo bireba bakwiye gufata ingamba. Muri rusange icyegeranyo cyerekana ko imvura ari nyinshi kandi twatangiye kugera muri El Niño.”
Akomeza avuga ko kuba hari uduce imvura itaragwamo biterwa n’imiterere yatwo. Akuraho impungenge z’abashidikanya ku makuru atangwa n’iki kigo, kuko bemera ko 85% byayo aba yizewe.
Yagize ati “Iyo dutanze ayo makuru tuvuga ko ari iteganyagihe, icyo dutanga ni iteganyagihe ntabwo ari ingengabihe. Tuvuga ko bifite kuba cyangwa ntibibe, bitewe n’inzitizi tudashobora kuvanaho, zirimo nk’imiterere y’isi n’ikirere.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kivuga ko gifite ibikoresho bihagije kandi bishobora kugaragaza uko ibintu bimeze buri minota 15.
Uretse inshingano yo kugenzura ikirere hakoreshejwe “Radar”, iki kigo gishinzwe kuburira abashobora kugarizwa n’ibiza nk’imyuzure, inkubi y’umuyaga cyangwa ikirunga kigiye kuruka, bagahungira ahitaruye hakiri kare.
Mu Rwanda hari Radar imwe yo ku rwego mpuzamahanga icunga ikirere igafasha mu kurinda indege imiyaga yaziteza impanuka, kuko abazitwaye bamenya ahibasiwe n’iyo miyaga hakiri kare bakanyura mu zindi nzira.
Iyi radar nafasha mu iteganyagihe ubwaryo, kuko ituma haboneka ahantu hari ibicu cyangwa imvura buri munota, bigatuma abashinzwe iteganyagihe bateganya byoroshye niba imvura igiye kugwa.



















TANGA IGITEKEREZO