Uyu muyobozi yabivuze nyuma yo kwegukana igikombe nk’Akarere kahize utundi mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya akarengane na ruswa.
Meya Mukanyirigira, yagize ati"Akarere gafite abakozi kandi bafite imbaraga, ni abahanga, baracyari bato kandi n’abaturage ni abakozi bakunda umurimo. Bazabikora kuko ntabwo nabikora njyenyine kandi mpamya ko ibigwi byahahoze tuzabigarukana."
Meya Mukanyirigira yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere ari ubufatanye kandi kuba begukanye igikombe cyo kurwanya akarengane na ruswa ari ikimenyetso kerekana ko n’ibindi bishoboka.
Yagize ati “Twabyakiriye neza ariko binaduhaye umukoro kuko ntabwo iki gikombe tugomba kukirekura no mu bihe bizaza tugomba kuzagitwara tunaharanira ko no mu bindi bikorwa tuza imbere. Imbaraga tuzanye ni ubufatanye bw’inzego zose kuko na mbere gahiga utundi ni uko buri wese yakoraga noneho bagahuriza hamwe."
Mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2010-2011, Akarere ka Rulindo kahize utundi kaba aka mbere ariko mu myaka yakurikiyeho kagiye kagira imyanya ihindagurika.
Nko muri 2016-2017 kaje ku myanya wa 29 mu gihugu, mu 2019-2020 kaba aka 23.
Akarere ka Rulindo kandi kabaye aka gatatu mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018, kaba aka munani muri 2015-2016 n’aka 11 muri 2011-2012, ariho Umuyobozi wako Mukanyirigira Judith ashingira yemeza ko kukagarura ku myanya wa mbere aribyo bashyize imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!