Meya yagaragaje ko hakwiye gushakwa uburyo bushya bwo gushyingura, ubwo ku wa 2 Gicurasi 2018 yari imbere ya Komisiyo y’ingengo y’imari mu Mteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, higwa ku mbanzirizamusnhinga y’ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali n’uturere tuyigize.
Depite Mporanyi Théobald yabajije impamvu mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’Akarere ka Gasabo hatarimo ibiteganyirizwa irimbi rya Rusororo, cyane ko bisa nk’aho rigiye kuzura.
Meya Rwamurangwa yavuze ko ikibazo cy’amarimbi gikwiye kurebwa muri rusange, aho usanga atwara ubutaka bunini ntibuzongere gukorerwaho indi mirimo vuba.
Yagize ati “Uburyo bw’imishyingurire nibudahinduka turahura n’ikibazo kizagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu. Kuko urabona buriya butaka ni ahantu heza abantu baturaho, bahingaho ariko ugasanga umusozi wose uruzuye kandi kugira ngo hazakorerwe ikindi kintu hagomba gushira nibura imyaka 20 uhereye igihe irimbi ryafungiweho.”
Yunzemo ati “Numva rero hakwiye gushakishwa ikoranabuhanga rishya ry’imishyingurire kuko aho kugira ngo ejo abariho bazabure uko babigenza, imisozi yuzuye abanyuzeho (abapfuye) ntabwo ari byiza rwose. Dukwiye kubishakira ubundi buryo.”
By’umwihariko irimbi rya Rusororo, Meya yavuze ko rizuzura mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere.
Yagize ati “Kugeza ubungubu nta mpungenge zihari, dufite hegitari zigera icyenda, burya hepfo yaho no hirya ndetse y’aho bashyingura abayobozi bitabye Imana hari hegitari esheshatu, hepfo hari eshatu. Ubu nta mpungenge zihari. Iyo umuntu ageze muri kiriya gice cya ruguru agira impungenge ko byarangiye ariko haracyari hegitari ku buryo bishobora kudufata imyaka iri hagati y’ine n’itanu.”
Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko hari Umutaliyani w’umuhanga mu bwubatsi wigeze kubaha igitekerezo ubwo yasuraga irimbi rya Busanza mu Karere ka Kicukiro, agaragaza ko ahandi mu mahanga hari aho bakoresha uburyo bwo gushyingura ugana hejuru, ku buryo usanga bimeze nk’amagorofa.
Yagize ati “Irimbi ryashyingurwamo muri ubu buryo dushyinguramo mu myaka itanu, ukoresheje ubwo buryo ushobora kurishyinguramo mu myaka mirongo inani. Icyo gitekerezo mwari mukwiriye kugishyigikira. Yaraje aratwereka afite n’amafoto. Numva icyo kintu cyaba ari igisubizo.”
Yasabye ubukangurambaga bwo gutwika imirambo
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yanavuze ko hakwiye no kurebwa uburyo abaturage bakangurirwa ko gutwika umuntu wapfuye byakemura ibibazo. Gusa yavuze ko usanga abantu benshi babifitiye ubwoba.
Ubu buryo bwo gushyingura bwaje no kwemezwa mu Rwanda n’itegeko nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika, ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Gicurasi 2013.
Gusa kugeza ubu nta hantu byari byagaragara ko bukoreshwa.
Yatanze urugero rw’uburyo abantu batarakira gutwika umuntu wapfuye, aho ngo hari inama yariyahuje abayobozi benshi bagaragaza ko batabishyigikiye.
Yagize ati “Hari inama y’umutekano twarimo mu Mujyi wa Kigali, Meya w’Umujyi wahozeho Pascal ni we wari uyiyoboye, tuvuze ibintu byo gutwika ngira ngo abantu babyemeye twari babiri. Narabyemeye na Meya w’Umujyi arabyemera abandi bose barifata.”
Yunzemo ati “Na byo ni ukuzakora ubukangurambaga na bwo bukazaba uburyo bwiza. Byo biroroshye cyane kurusha ibindi byose.”
Mu 2011 ni bwo hafunzwe burundu irimbi rya Remera mu Karere ka Gasabo, ishaka ubundi butaka i Rusororo muri aka karere ngo bube aribwo bukoreshwa mu gushyingura, byitezwe ko bwagombaga gukoreshwa kugeza mu 2029 none bugiye kuzura.








Ibitekerezo 0