00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Gatsibo yasezeranyije Perezida Kagame ko batazongera kuba umurizo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 November 2014 saa 09:14
Yasuwe :

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yahigiye imbere y’Umukuru w’Igihugu n’abavuga rikumvikana mu ntara y’uburasirazuba ko akarere ayoboye katazongera kuba aka nyuma mu mihigo.
Imbere y’imbaga y’abavuga rikijyana bari kumwe na Perezida Kagame, ari mu karere ka Rwamagana mu mpera z’icyumweru gishize, Ruboneza yahize ko akarere ayoboye katazongera kuza ku mwanya wa nyuma mu mihigo.
Akarere ka Gatsibo kamaze imyaka ibiri yikukurikiranya gaherekeza urundi mu mihigo.
Perezida (…)

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yahigiye imbere y’Umukuru w’Igihugu n’abavuga rikumvikana mu ntara y’uburasirazuba ko akarere ayoboye katazongera kuba aka nyuma mu mihigo.

Imbere y’imbaga y’abavuga rikijyana bari kumwe na Perezida Kagame, ari mu karere ka Rwamagana mu mpera z’icyumweru gishize, Ruboneza yahize ko akarere ayoboye katazongera kuza ku mwanya wa nyuma mu mihigo.

Akarere ka Gatsibo kamaze imyaka ibiri yikukurikiranya gaherekeza urundi mu mihigo.

Perezida Kagame yakomoje ku miyoborere myiza n’iterambere Abanyarwanda bagombye kugeraho.

Yanagarutse ku kibazo cy’uturere tubiri muri iyi ntara twafashe imyanya ya nyuma mu mihigo y’umwaka ushize, avuga ko biteye ikibazo kuba umuntu aza kumwanya wa nyuma inshuro ebyiri.

Ruboneza yasabye ijambo avuga ko akarere ke kikubise agashyi.

Yagize ati“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nagira ngo mbere na mbere mbanze nsabe imbabazi ku bw’ Akarere kacu kafashe umwanya wa nyuma, kandi ngirango mfate nsezeranire imbere yawe uyu munsi ko bitazongera kubaho.”

Kuza kuri wo mwanya byaratunguranye.

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika …biriya natwe byaradutunguye kandi byaratubabaje, kubona akarere kacu kameze neza kuriya, abaturage bishimiye, kaza ku mwanya wa nyuma.”

Perezida Kagame yahise amubaza ati

“ Waduha aho wavumbuye icyabiteraga , wakigezeho?”
Mu gisubizo kigufi, Ruboneza yemeye ko yabigezeho.

Nawe ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika narakimenye , narakibonye , cyarakemutse…”

Ubwo hamaraga gutangazwa amanota y’imihigo y’umwaka ushize w’ingengo y’imari, Ruboneza yasobanuye ko kuza ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka 2013-2014 byatewe nuko batengushywe n’abafatanyabikorwa.

Imbere y’abavuga rikumvikana n’Umukuru w’igihugu yavuze ko hari bimwe mu byagombaga gukorwa muri uwo mwaka w’ingengo y’imari byatangiye gukorwa.

Yagize ati “ Nk’umuhanda wa Muhura, ubu ugeze kure watangiye gukorwa, n’imikoranire nayo yaranogejwe. Ikindi kinshimishije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nuko umutekano n’ibindi byose bimeze neza.”

Perezida Kagame yamubwiye ko niba yaramenye icyateraga ikibazo akaba yaragikemuye yakomereza aho.

Mu itangazwa ry’amanota y’imihigo, Perezida Kagame yasabye ko hari icyakorwa mu turere dutatu twa nyuma kuko bishoboka ko umwanya tugira mu mihigo unagira ingaruka ku badutuye.

Mu karere ka Gatsibo hakunzwe kuvugwa kudahuza hagati y’abayobozi, Ruboneza yigeze kuvuga ko akarere kaguye mu makosa yo gukoresha nabi imari n’umutungo bya Leta kubera abakozi b’abaswa bakoraga nk’abacanshuro ubwo yabazwaga ibibazo na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), tariki ya 20 Ukwakira 2014.

Muri aka karere kandi havuzwe iyirukanwa rya bamwe mu bakozi b’akarere, hiyongeraho n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari kamwe muri aka karere, wavuzweho guteranya inzego, akaza no kunigwa na mugenzi we wari umukuriye ku murenge.

Uturere twaje ku myanya itatu ya nyuma ni Gasabo Rwamagana na Gatsibo.
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages