Gusezerana kw’iyi miryango yo mu Murenge wa Karama na Kayenzi kwashyizwe kuwa 3 Gashyantare 2017 bitewe no kubura k’Umuyobozi w’Akarere ngo abasezeranye kuko Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo muri iyo mirenge ari ab’agateganyo ntibemerewe n’amategeko gusezeranya.
Kuri uku kwimura amatariki, Nsabamahoro Benoit wari mu bari gusezerana yabwiye IGIHE ko babimenyeshejwe bitinze nyamara gusezerana imbere y’amategeko hari abategura ibirori bikomeye by’ubukwe ku badateganya kujya gusezerana mu nsengero.
Yagize ati “Narahombye cyane kuko nari naramaze gutema ibitoki, batangiye kwenga imitobe no gushigisha ibigage n’ibindi bintu byinshi, gusa icyatubabaje ni uko babitumenyesheje nka none ubukwe buzaba ejo.”
Uyu avuga ko mu myiteguro yakoresheje amafaranga menshi, hakiyongeraho gutesha gahunda imiryango yari yatumiwe kumuzira mu birori.
Ibyo bihombo byose bashinja kubiterwa n’Akarere kabo ariko Umuyobozi wako Udahemuka Aimable, agaragaza ko ntacyo yakwishinja.
Meya Udahemuka aganira na IGIHE kuri uyu wa 2 Gahyantare 2017, yagize ati "Ntabwo njye Meya ngiye kwirengera ku mutwe ko nahombeje abantu nta muntu nahombeje, ubwo naba ngiye kwirenganya.”
Yakomeje avuga ko yababajwe n’uburyo abaturage bamugeretseho amakosa, kandi we avuga ko yari yamenyesheje Umurenge gahunda afite.
Yagize ati “Ikibazo ni uko ikosa ari njye barishyizeho mu gihe nari nabwiye mbere abayobozi bari gukora by’agateganyo mu mwanya w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yabo ko ntazaboneka, kuko kuri uwo munsi hari ahantu hazubakwa umudugudu w’icyitegererezo nari kujya, ndetse nkaza no kwakira Ambasaderi wa Koreya wari wadusuye.”
Udahemuka yakomeje agaragaza ko niba hari imiryango yagize ibihombo, Akarere ka Kamonyi nta kindi kabikoraho, ariko akavuga ko abayobozi bakoze amakosa yo kutamenyesha kare abaturage bazagirana inama bakeburwe.
Mu Ukuboza 2016, imiryango 26 yo mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, nayo yahuye n’ikibazo cyo kubura Umuyobozi w’Akarere ubusazeranya bitewe no kutagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Akarere kaza kubisabira imbabazi.



















TANGA IGITEKEREZO