00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Nyamagabe yahojeje abakubiswe iz’akabwana na gitifu w’umurenge

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 January 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwahagaritse Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Kanuni Joseph, bumukurikiranyeho imyitwarire mibi irimo gufungirana abaturage mu biro bye no kubakubita izakabwana.
Kanuni ashinjwa gukubita abaturage bo mu mudugudu wa Ruhurura mu kagali ka Ruhunga ku wa gatandatu w’iki cyumweru gishize, nyuma yo kubafungirana mu biro by’umurenge, abashinja kutarara irondo akabakubitisha inkoni izwi nk’umukongote.
Abo baturage baje gutabarwa n’umwe mu (…)

Abo baturage baje gutabarwa n’umwe mu bayobozi b’ingabo muri uyu murenge.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA cyatangaje ko Gitifu Kanuni yakubise aba baturage abitewe nuko banze kurara irondo hakibwa ibyuma byubakiyemo amabuye afata inkengero z’umuhanda awubuza gutenguka.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert

Ubwo bagezaga iki kibazo ku muyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, banamubwiye ko bamwe muri bo bagiye mu bitaro kwivuza izi nkoni, hakaba hari abakibirimo.

Aba baturage batakiye Meya ko bahohotewe n’umuyobozi wakagombye kubarengera, bamubwira ko atari imyitwarire ikwiye umuyobozi, kuko hari guhanwa abarebwa n’ikibazo kandi nabwo bidaciye mu kubafungirana no kubakubita.

Mugisha yabijeje ko akarere kahagurukiye icyo kibazo.

Ati” muri ino minsi tukibikurikirana kuko twanabitangiye, uyu muyobozi ushinzwe imibereho myiza, niwe mukomeza kuba muri kumwe, mumwiyambaza mu gihe dukurikirana amakosa muvuga yakozwe….”

Yiseguye kubahohotewe ati “ Abaturage batishimiye uburyo ibibazo byakurikiranywe, rwose turabiseguraho ntabwo ari uko ubuyobozi bukora, buri gihe hagati y’umuyobozi n’umuturage hagomba kuba ubwumvikane.”

Gitifu Kanuni yabaye ahagaritswe mu gihe cy’ukwezi mu gihe hagisuzumwa ibijyanye n’iyo myitwarire. Bivugwa ko aba baturage bari bageze kuri 25.

Deus Ntakirutimana
[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages