00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Rubavu yamaganye ababuza abadakingiye kwinjira mu isoko

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 December 2021 saa 12:21
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yamaganye ababuza abaturage batarahabwa urukingo rwa Covid-19 kwinjira mu Isoko rya Gisenyi, avuga ko nta muturage wagakwiriye guhutazwa ngo ni uko atarikingiza.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho abacururiza mu Isoko rya Gisenyi bataka igihombo bari guterwa n’uko babuza abakiliya kwinjira mu isoko kuko batakingiwe.

Aba baturage bavuga ko bababajwe no kuba bamaze iminsi itatu nta mukiliya babona. Abacuruza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bavuga bitangiye kubaborana, kubera ko abakiliya bari kubuzwa kwinjira mu isoko badakingiye COVID-19.

Nyiranzayino Djamila ucuruza ibirayi yavuze ko bamaze iminsi itati badacuruza kubera ko isoko ryinjirwamo n’uwafashe urukingo gusa.

Yagize ati “Utarikingije wese yagakwiriye kubikora ariko gusubizayo abaguzi baje ku isoko byaraduhombeje. Tumaze iminsi itatu tudacuruza kandi ibirayi biraza kutuborana, ubu nari nsanzwe ngurisha nkabona ibiryo by’abana ariko ubu ndaza gutahira aho. Turasaba ko bajya bakorera ubukangurambaga bwo kwikingiza mu midugudu aho kuza gufunga isoko.”

Nibakunze Jean Aimé utunzwe n’akazi k’ubukarani yavuze ko hari n’abibagiwe amakarita yerekana ko bakingiye basubizwa inyuma.

Ati “Harimo abaturage barimo kuza barikingije ariko bibagiwe ikarita yahagera bakamwangira ko yinjira. Hakenewe ko hafatwa izindi ngamba ntibakumire abinjira mu isoko, ari abacuruzi nta kintu bari kubona natwe twaryaga ari uko twakoze murumva ko inzara itumereye nabi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse, yavuze ko nta muturage wagakwiriye guhutazwa ngo ni uko atarafata urukingo rwa COVID-19.

Ati “Nta muturage wagakwiriye guhutazwa ngo ni uko atarafata urukingo, kandi gukingira ni igikorwa kigikomeje kandi bazakomeza bigishwe abaturage bagakwiriye gusobanukirwa n’impamvu inkingo zitangwa bakanamenya ko zagoye Umukuru w’Igihugu ngo ziboneke.”

Yakomeje avuga ko ahubwo abaturage bakomeza gushishikarizwa kwikingiza.

Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere atangaje ibi, abaturage bose bongeye kwemererwa kurema isoko nk’uko byari bisanzwe.

Meya wa Rubavu, Kambogo Ildephonse yamaganye ababuza abadakingiye kwinjira mu isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages