Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Meya Ayinkamiye yemeje aya makuru ko yasezeranye n’umukunzi we, avuga ko gusezerana imbere y’Imana bizaba mu cyumweru gitaha.
Ati “Twasezeranye imbere y’amategeko dusezernywa na Meya w’akarere ka Rubavu, ubu hasigaye ubukwe buzaba kuwa Gatandatu mu mugi wa Kigali’’.
Ayinkamiye yavuze ko uwo barushinze asanzwe ari rwiyemezamirimo wikorera ku giti cye.
Gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa Gatandatu utaha tariki 12 Nzeri 2020 kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!