Mu ukuboza 2017, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Fréderic, yashyizwe mu majwi ko kubuza abaturage kubwira abanyamakuru ibibazo byabo, abagira inama yo kumva ko bo ntacyo babikemuraho, ko bakwiye kubigeza ku bayobozi gusa.
Kuwa 22 Ukuboza 2017 ari muri Bugarama, Meya Harerimana yagize ati “Aba bagabo bafite amafoto n’ibiki [ashaka kuvuga abanyamakuru bafite camera] nibaza mu mudugudu ntabe aribo wumva ko bakemura ikibazo. Ariko nubona umunyamakuru ukajyaho ukaganya, ukamuganyira, simpamya ko aribuze gukemura ikibazo cyawe, siko bimeze. Ese urajya gusaba uyu munyamakuru nta kindi agukorera usibye kugushyira ku binyamakuru nta kindi agukorera usibye kugushyira kuri televiziyo akwerekana uri gusaba, isi yose ikubone birumvikana.”
Nyuma yo kuvuga ibyo byiyongeraga ku handi hatandukanye yagiye agirana inama n’abaturage akahatangira ubutumwa nk’ubwo, byarakaje abanyamakuru bumva ko ari ukurikumira kugera ku makuru.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibyo, Meya Harerimana yavuze ko yumviswe nabi ku butumwa yahaye abaturage.
Kuri uyu uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018 habaye ibiganiro byahuje abanyamakuru, RALGA, Urwego rw’umuvunyi, Urwego rw’abanyamakuru rwigenga (RMC), Abayobozi b’akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano hasobanurwa ibijyanye n’ietegeko ryo kubona no gutanga amakuru.
Umuyobozi ushinzwe guhuza RALGA n’abafatanyabikorwa, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko atazi niba ibyo yumvise mu bitangazamakuru ariko Meya yabivuze , gusa asaba abanyamakuru kumuha andi mahirwe yo kwisobanura.
Ati “Niba koko ariko byavuze, muzamubaze muti ‘ni iki washatse kuvuga’, mumuhe andi mahirwe. Niba koko ariyo myumvire ye, azaseba kuruta uko wowe (umunyamakuru) wajya ahantu uti ndamubonye, ubaze wisubize, ntabwo uba ukemuye ikibazo, ntabwo uba ufashije abaturage ariko nagaragara ko ariyo myumvire ye azabyirengera […] Ntabwo azaba asuzuguye wowe azaba asuzuguye umuyobozi washyizeho itegeko umukono kandi sinzi ko yabikinisha.”
Ku gutanga amakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Kankindi Léoncie, yavuze ko hari abayobozi bayimana ntacyo bashingiyeho ariko hari n’abatinya itangazamakuru.
Yanenze abayobozi nk’abo gusa avuga ko hari n’abanyamakuru batungura abayobozi, bakiyibagiza ko bagomba kubanza guteguza abo bagiye gusaba amakuru.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Bimenyimana Robert, yavuze ko hari abantu bataramenya ibijyanye n’itegeko rijyanye no gutanga amakuru, gusa anenga n’abanyamakuru badakora kinyamwuga bagakanga abo bashakaho amakuru bitwaje itegeko rigenga umwuga wabo.

Indi nkuru wasoma: Meya wa Rusizi yashyizwe mu majwi kwangisha abaturage itangazamakuru




Ibitekerezo 0