Meya w’aka karere yavuze ko kuba hari abaturage bamwe bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, biterwa n’imyumvire mike mu baturage.
Ibi aka karere kabiteye utwatsi nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse kuvuga ko hari abaturage muri aka karere bagiye bahabwa amatungo magufi, yose bakayajyana muri RDC kuyagurisha.
Umuyobozi ushinzwe politiki z'ubuhinzi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Jean Claude Kabano, yagize ati “Abaturage ba Rusizi twagiye kubaha amatungo magufi, tuza gusanga yose bayatwara ku isoko, barayambukana hirya muri Congo wagaruka mu rugo ugasanga abana bafite ikibazo cy’Imirire mibi, ugasanga ikibazo dushatse kugikemura dutanze amatungo, ariko icyo kibazo ntabwo gikemutse, ni ikibazo cyahagurukirwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye IGIHE ati“Kuvuga ngo abaturage bacu bajyana amatungo muri RDC si byo. Amatungo ajya muri Congo ava mu isoko rya Gashonga, nta muturage ku giti cye ushorera itungo ngo arijyane muri Congo.”
Yakomeje agira ati “kuba abana barwara bwaki ni ikibazo cy’imyumvire mibi kuko uretse n’abafite ubushobozi buke, hari n’abo usanga bafite ubushobozi barwaza bwaki, biterwa n’uburyo ababyeyi bita ku burere bw’abana babo no kubakurikirana.”
Mu Ukwakira 2018 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka yajyaga muri aka karere, yatunguwe no gusanga 40% bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.
Abana bagera kuri 34% bari munsi y’imyaka itanu bakaba bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, kandi nyamara ubukungu gafite ari ntagereranywa.
Prof. Shyaka Anastase, yabwiye aba bayobozi ko bikojeje isoni kubona akarere nk’aka, gafite byinshi utundi turere twifuza ariko bamwe mu baturage bako bakaba mu bukene bukabije.
Yavuze ko biterwa n’abayobozi badafasha abaturage gusoroma aya mahirwe adasanzwe akarere gafite.
Yasabye abayobozi kurangwa n’imikorere n’imikoranire inoze, gahunda zizamura imibereho y’abaturage nk’uturima tw’igikoni n’izindi ntizisinzirizwe kandi zarashyiriweho gukemura ibibazo nk’ibyo by’imirire mibi.





Ibitekerezo 0