{Kayumba Bernard wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yitabye urukiko rwisumbuye rwa Karongi kuwa 15 Mutarama aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo asobanura ko akurikije itegeko rigenga mituweli atari akwiye gufungwa.}

Kayumba yaburanishwaga hamwe na Ndatimana Philippe, umuyobozi w’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza muri ako karere n’abandi bakozi babiri bari bahsinzwe mituweli mu mirenge.

Kayumba Bernard wari umuyobozi w'akarere ka Karongi
Kayumba Bernard wari umuyobozi w'akarere ka Karongi

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bitabiriye uru rubanza barimo n’abanyamakuru bavuze ko urukiko rwari rwakubise rwuzuye abandi barebera mu madirishya ndetse harimo n’abenshi basaga n’abashyigikiye Kayumba bananyuzagamo bagakoma amashyi nyuma yo kwisobanura ariko bagakangarwa n’abacamanza babibutsa imyitwarire ikwiye mu rukiko.

Kayumba akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano , ubufatanyacyaha mu gukoresha izo inyandiko no kunyereza umutungo wa mituweli.

Areganwa na Ndatimana Philippe, wemera icyaha cyo gukoresha inyandiko z’ibinyoma ariko akazibukira icyo kunyereza umutungo avuga ko atari kunyereza umutungo utarinjiye.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku ibaruwa Kayumba yandikiye Minisitiri w’Ubuzima muri Werurwe 2013 hariho umukono we ko akarere kamaze gukusanya imisanzu ku rugero rwa 100%.

Umwunganizi we yasabye urukiko ko atafungwa by’agateganyo kuko imiterere y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza rigena ko abakoze ibyaha bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza babanza kunyuzwa mu kanama nkemurampaka k’iki kigo.

Ibi kandi byanagarutsweho na nyir’ubwite, Kayumba wahakanye ibyaha byose ashinjwa.

Yasobanuye ko ikigo gishinzwe mituweli gifite ubwigenge mu miterere y’ubuyobozi, mu micungire y’umutungo n’iy’abakozi nk’uko biteganywa n’itegeko riyishyiraho kuko buryo ngo ntaho we nk’ umuyobozi w’Akarere yari guhurira n’inyandiko z’ibinyoma zireba iki kigo.

Yongeyeho ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bufite ku byaba bimushinja byatuma afungwa by’agateganyo maze asaba kurekurwa.

Ku inyerezwa ry’umutungo, ubushinjacyaha bwavuze ko Kayumba n’umuyobozi w’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere bemeje ko hatanzwe miliyoni 21 zo gufasha abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, hakagaragara miliyoni 12 zonyine.

Kuri iki cyaha, Kayumba yisobanuye ko nta hantu yari guhurira n’aya mafaranga kuko gukusanya umusanzu wa mituweli bikorwa n’ubuyobozi bw’iki kigo kandi gifite ubwigenge.

Uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha i saa munani.