Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 6 Ukuboza wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri barangije muri ICK mu mwaka w’amashuri 2017-2018.
Musenyeri Mbonyintege yifashishije ingero z’ibihe ICK yagiye inyuramo bikomeye ariko kubera kudatezuka ikabasha kubirenga, yasabye abarangije ko bayifatiraho urugero rwo kudacika intege ndetse bakihanganira kuvunika kugira ngo bagere ku mahirwe.
Yagize ati “Mwebwe abanyeshuri mwarangije nta mpamvu n’imwe mufite yo kwibwira ko ntacyo muzashobora kubera uko ibintu bimeze hanze aha, hanze ahangaha hari amahirwe menshi ariko agerwaho umuntu avunitse”.
Yongeyeho ko gukorera hamwe biri mu bifasha abantu kugera kucyo bifuza.
Ati “Ntimukagire na rimwe murambirwa mufite ubushobozi mwakuye aha, ushobora kuvunika ushobora gutinda ariko amaherezo iyo ukomeje gushaka ukegerana n’abandi mugashakira hamwe nta kabuza mugira icyo mugeraho”.
Abahawe impamyabumenyi ni abarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye nk’Itangazamakuru (Journalism), Inozabubanyi (Public Relations), Ubukungu (Economics), Icungamutungo (Management izaba ifite mu minsi ya vuba udushami twa Accounting na Finance), Imbonezamubano (Sociology), Kubungabunga ibidukikije (Environmental Management), Iterambere ry’icyaro n’imijyi (Rural and Urban Development).
Uwari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) muri uyu muhango Dr Gasingirwa Marie Christine, yashimye uruhare rwa ICK mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Yagize ati “Mboneyeho gushimira by’umwihariko kaminuza ku bw’umuhate n’imbaraga ishyira mu kubaka uburezi bufite ireme no gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye”.
Abantu batandukanye bagiye bafata ijambo bashimye uruhare ICK igira mu guteza imbere uburezi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Fortuné Mukagatana wari unahagarariye akarere muri uyu muhango yagarutse ku ruhare ICK igira mu guteza imbere ibindi bikorwa bifasha abaturage binyuze mu bushakashatsi ikora.
Yagize Ati “Ntabwo kandi ICK ibikorwa ikora gusa ari uguha ubumenyi abaje kuhiga gusa ahubwo twakongera tugashima ko ICK yongeye ikinjira mu iterambere ry’akarere ka Muhanga ubwo yakoraga ubushakashatsi ku baturage batuye muri Muhanga batazi gusoma no kwandika kandi tuziko iyo umuntu atazi gusoma atazi kwandika iterambere rye riratinda cyane”.
Mukagatana yongeyeho ko ubu bushakashatsi akarere kabugenderaho mu bikorwa bakora.
Ati “Turashimira rero umusanzu mwahaye akarere ubwo mwagaragazaga buriya bushakashatsi mwakoze uyu munsi akaba ari nabwo duheraho dufasha abatazi gusoma no kwandika kugira ngo babimenye dushyiraho amasomero hirya no hino”.
Kuva ICK yafungura imiryango mu 2002, iyi ni inshuro ya 8 itanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangizamo.
Umwe mu barangije amasomo yabo Dukuze Kabano Natasha, yavuze ko ubumenyi yaherewe muri ICK buzamufasha kwihangira akazi igihe yaba atakabonye byoroshye.
Yagize ati “Tugomba kwihangira imirimo kuko tutagomba gutegereza ngo tuzabona imirimo, tugomba kuyihangira nk’abantu bakiri bato kandi babyize kuko twahawe amasomo ajyanye no kwihangira umurimo tuzayakurikiza”.
ICK ni ishuri rikuru ryashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu 2002 mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka sosiyete nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO