Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, icyegeranyo cyakozwe ku rwego rw’isi ku bijyanye n’imiterere y’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu mwaka wa 2013, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mwanya wa 161 ku rwego rw’isi. Ibi ariko Inama Nkuru y’itangazamakuru ntiyemeranwa na byo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Emmanuel Mugisha atangaza ko uburyo bene ibi byegeranyo bikorwamo budasobanutse, ari na yo mpamvu Inama Nkuru y’Itangazamakuru itemeranywa na byo. Yagize ati “Ntiturabona ababikora baza mu Rwanda ngo basesengure ibihakorerwa n’iterambere rimaze kugerwaho mu rwego rw’itangazamakuru. Ntabwo twemeranywa na byo mu by’ukuri kuko bicara mu Bufaransa n’ahandi bagakora ibyo bishakiye.”
Yavuze ko uru rutonde rutizewe ku bantu bazi ibimaze kugerwaho mu Rwanda cyane cyane ko nta kintu kigaragara bashingiraho.
Minisitiri Musoni James ufite itangazamakuru mu nshingano ze yatangaje ko ivugurura ry’amategeko agenga itangazamakuru, ari ikimenyetso cy’intambwe y’u Rwanda mu guteza imbere ubwigenge bw’itangazamakuru no kugera ku makuru, zimwe mu nkingi z’imiyoborere myiza, ubukungu burambye n’iterambere rya politiki.
Itegeko rishya rishyira imbere uburenganzira bw’abanyamakuru ku kugera ku makuru, kandi riteganya ko hazajyaho urwego ruzafasha itangazamakuru kwigenga, ari na rwo ruzaba rukurikirana imyitwarire y’abanyamakuru n’ibibazo byabo mu gihe bahohotewe n’ibindi.
Minisitiri Musoni, yashimangiye ko Guverinoma ishishikajwe no guteza imbere itangazamakuru ryigenga, rifite imbaraga kandi ryubahiriza inshingano zaryo. Ati “Dushishikajwe no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’itumanaho, amakuru akagera kuri buri muturage kugira ngo Abanyarwanda bose bahuzwe ubwabo n’Isi muri rusange. Icyo tugamije ni gushyigikira iterambere ry’itangazamakuru tuzirikana amateka yacu, twita ku nshingano zacu za none, kandi dukorera kugira ngo Abanyarwanda bose bazagire ejo heza.”
Uko abanyamakuru bo mu Rwanda babona icyegeranyo
Cleophas Barore ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR), mu kiganiro twagiranye yavuze ko icyegeranyo uko cyakabaye ataragisoma ngo amenye neza ibishingirwaho niba ari ukuri, ariko ko afite uko abona ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda. Agira ati “Mu Rwanda hari intambwe ifatika imaze guterwa. Wakwibaza niba abakora ibyegeranyo baba bigereye mu Rwanda ngo barebe ibihakorerwa?”
Umuyobozi w’Ikinyamakuru cyigenga Rushyashya, Burasa Jean Gualbert yadutangarije ko ibitekerezo abakora ibyegeranyo nk’ibi bashingiraho ari iby’abanyamakuru baba mu bihugu byo hanze batavuga rumwe na Leta. Ati “Bavuga isura y’u Rwanda uko itari. Bavuga isura y’u Rwanda batabamo. Turisanzura, tukavuga ibyo dushaka, nta na rimwe inkuru zanjye zihagarikwa, ibi ntibikwiye.”
Bimwe mu bishingirwaho ni ishusho y’itangazamakuru n’intego za buri Guverinoma mu guteza imbere itangazamakuru mu gihe kirambye.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 161 mu bihugu 179 ku rwego rw’Isi, no k’uwa nyuma mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Tanzania iza ku mwanya wa 70 ku Isi ikaba iya mbere mu karere, Kenya ku mwanya wa 71, Uganda ikaza ku mwanya wa 104, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa 142.
Ibihugu bitatu bya mbere biri ku isonga mu gushyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Finland, Sweden na Denmark na ho bitatu bya nyuma ni Erytrea ibanzirizwa na Koreya y’Amajyaruguru na Turkmenistan.



















TANGA IGITEKEREZO