Michiko wahawe izina rishya rya ‘Mugabekazi’ nyuma yo kwibona nk’umunyarwandakazi kuruta ibindi, yasangije abantu ubuzima yanyuzemo abinyujije mu gitabo yamuritse ku wa 21 Ukwakira 2021 cyiswe ‘A Butterfly with Blown spots’.
Iki gitabo cy’amapaji 185 kigaruka ku buzima bwa Michiko kuva akiri umwana kugeza akuze, ibikomere yatewe no gukorerwa ivangura, gutotezwa n’abanya-Tanzania bamubwiraga gutaha iwabo mu Buyapani, uko yahohotewe nyuma yo kugera mu Buyapani azira kuba umwirabura n’uko yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gitabo cye avuga ko mu myaka ya 1970, umuryango wa nyina wari utuye i Bugesera wahuye n’itotezwa ryakorerwaga abatutsi maze 1972 urahunga, ababyeyi ba nyina n’abana babo bajya i Burundi, birangira mama we n’undi bavukana bisanze mu nkambi muri Tanzania.
Ubwo yamurikaga igitabo cye, Michiko yavuze ko nyina atatinze mu nkambi ahubwo yagiye gutura ahitwa Bukoba muri Tanzania nyuma akaza guhura n’umudipolomate w’Umuyapani bagakundana, baza kubyara umwana w’umukobwa, avukira Mwanza muri Tanzania.
Ababyeyi be ntibatindanye ahubwo baje gutandukana nyuma y’imyaka itatu babana, arerwa na nyina igihe kinini ndetse akura atazi ko afite se kugeza ubwo nyina yitabye Imana.
Yakomeje agira ati “Mama wanjye yahoraga ambwira ko abanyarwanda ari abanyembaraga, bakaba n’abanyamurava ndetse ko ushobora kubatwara ibintu byose ariko udashobora kubaka ubunyarwanda ngo bagukundire.”
Michiko avuga ko nyuma y’urupfu rwa nyina, abo mu muryango wo kwa mama we babaga muri Tanzania bagarutse mu Rwanda nabwo bongera gutotezwa, bahitamo gusubira mu buhungiro.
Yakomeje ati “Amaherezo naje kubona papa wanjye, amaze kumva ko mama yapfuye yambajije niba nshaka kujya mu Buyapani […] igihe cyarageze njyayo ariko nabonaga ibintu byose ari bishya mu maso yanjye.”
Igihugu yatekerezaga nka Paradizo cyamubereye icy’umwijima
Nyuma yo kugera muri iki gihugu gikize, yatunguwe no kubona escaliers zigenda, za gari ya moshi, imiturirwa miremire, atekereza ko agiye kubaho muri paradizo, cyane ko muri Tanzania bajyaga bamubwira ko u Buyapani ari igihugu gikize.
Gusa ibintu byarahindutse kuko ibyo yatekerezaga siko byagenze ahubwo ubuzima bwaramushaririye. Yahuye n’ihohoterwa rikomeye kugeza ubwo yigeze gushimutwa ajyanwa ahantu atazi yamburwa ubusa, abantu bamushimuse bavuga ko bashaka kureba uko umwirabura wambaye ubusa aba asa.
Mu gitabo cye agaragaza ukuntu yakomeje guhohoterwa nyuma agahungira muri Amerika kuko aricyo gihugu kibamo amoko yose, ubu akaba ariho atuye n’umuryango we, aho akora akazi k’ubuforomo nubwo afite gahunda yo kujya gutura mu Rwanda kuko yasanze ariho afite inkomoko.
Inararibonye Tito Rutaremera wari witabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo, yavuze ko agaciro k’ubunyarwanda ariko katumye Michiko yiyumva nk’umunyarwanda kuruta kuba Umuyapani, umunya-Tanzania cyangwa umunyamerika.
Ati “Buriya Ubunyarwanda ntabwo ari ibara, ururimi cyangwa imico ahubwo ni icyo bigusigira. Ukumva iteka ubwo bunyarwanda bukugarukamo […] aho yagiye hose ubunyarwanda bwaramukurikiye kugeza aho bumugaruye mu Rwanda kandi wenda uko yari ameze bitarashobokaga ko agaruka nk’umunyarwanda.”
Michiko Honda Mugabekazi ubu ufite imyaka 46, avuga ko byamutwaye imyaka 10 kugira ngo yandike igitabo kivuga ku buzima bwe. Yavuze ko kizafasha abantu banyuze mu buzima nk’ubwe.
Iki gitabo yagituye mama we nk’uburyo bwo kumuzana ku ivuko mu Rwanda kuko yapfuye ataratahuka.
Iki gitabo kigurishirizwa ku rubuga rwa Amazon, mu gihe mu Rwanda kiboneka kuri Arise Bookshop ku Kimironko.
Bahizi Craish



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!