Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’imicungire y’impunzi(MIDIMAR), kuri uyu wa kane tariki ya gatanu Ukuboza 2013 yatangije umushinga ugamije gukora ubushakashatsi ku biza bishobora kuba mu gihugu hose, impamvu zishobora kubitera n’ingaruka bishobora kugira. (Development of Comprehensive disaster risk profiles for enhancing disaster management project).
Atangiza uyu mushinga ku mugaragaro, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine, yavuze ko uyu mushinga uzerekana inyigo igaragaza ahashobora kwibasirwa n’ibiza muri buri karere bikazafasha mu kubyirinda. Yagize ati “Hagiye gukorwa inyigo ku biza byose dushobora guhura na byo mu gihugu muri buri karere haboneke ikarita igaragaza ko ahantu runaka hashobora kugera ibiza ibi n’ibi, iyo nyigo izaba igaragaza n’uburyo bwo kubyirinda. Iki ni ikintu gikomeye tugiye kugeraho cyunganira izindi ngamba zose zagiye zifatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza.”
Uyu mushinga uzamara umwaka umwe. Witezweho kuzagaragaza ikarita yerekana impamvu zateza ibiza mu turere twose tw’igihugu. Uzibanda cyane cyane ku myuzure, inkangu, imitingito, imiyaga n’amapfa.
Hashingiwe kuri ibyo biza hazakorwa icyegeranyo (atlas) cy’amakarita agaragaza buri karere n’ibiza bishobora kukibasira, impamvu zishobora kubitera, ingaruka bishobora kugira n’ubushobozi abaturage bafite bwo guhangana n’ingaruka zabyo.
Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ihwanye n’ibihumbi 654 by’amadolari ya Amerika (USD), ukaba waratewe inkunga na Banki y’Isi, Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi( European Union) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere(UNDP).
Imibare itangwa na MIDIMAR igaragaza ko imiryango ibihumbi 40 yari ituye mu manegeka igomba kwimurwa bitarenze uyu mwaka, ingo zisaga ibihumbi bine zitarimurwa ariko ngo hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu ntangiriro z’umwaka utaha na zo zizabe zimaze gutuzwa aheza.
Ibiza bigaragara mu Rwanda birimo ibijyanye n’inkangu, imyuzure, ubutaka butsuka, inzu zisenyuka, inkuba, ibiza biterwa n’inkongi z’umuriro nko gutwika inzu n’amashyamba.
Muri rusange ibiza biterwa n’imvura nyinshi ni byo bikunze kwibasira u Rwanda mu gihe cy’amezi ya Werurwe, Mata, Gicurasi no kuva mu kwezi k’Ukwakira kugera mu Ukuboza.
Imibare itangwa na MIDIMAR igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera mu Ugushyingo 2013 abantu bagera ku 105 bamaze guhitanwa n’ibiza, abagera ku 123 bakaba barakomeretse.
Inkuru dukesha MIDIMAR



















TANGA IGITEKEREZO