00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MIDIMAR irashinja bamwe mu baturage kwigira abakene bakaguma mu manegeka

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 17 October 2015 saa 11:21
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, iravuga ko n’ubwo hari abananirwa kwimuka mu manegeka kubera ubukene,hari n’abafite ubushobozi bwo kwiyimura biyita abakene bagategereza gufashwa, bityo umubare w’abahimuka ugakomeza kuba muto.

Ikibazo cy’abaturage bagituye mu manegeka kigaragara hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu turere twa twa Muhanga na Gasabo.

Nk’uko bitangazwa n’iyi Minisiteri, harimo abadafite ubushobozi, ariko hari n’abifite bategereza gufashwa ngo babone kwimuka mu manegeka.

Jean Baptiste Nsengiyumva ushinzwe gukumira ibiza muri MIDIMAR,yagize ati” hari abatuye mu manegeka, usanga bafite ubushobozi bwo kwiyimura, ariko kubera ko bazi ko hari abafashwa bagategereza kwimuka ari uko na bo bafashijwe.”

Akarere ka Gasabo gaherutse kuvuga ko mu miryango 2139 y’abantu bari batuye mu manegeka, 123 ari yo basanze itishoboye bakayishakira uko yimurwa.

Iyi Minisiteri ivuga ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyageneye ingengo y’imari uturere twose tw’igihugu, kugira ngo tuvane mu manegeka abagaragara ko batishoboye.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gikomeje kuvuga ko hazagwa imvura idasanzwe mu mpera z’uyu mwaka, inashobora kugira ingaruka ku batuye mu duce dushyira ubuzima mu kaga.

Imiryango igera kuri 86 ku ijana ni yo imaze kuva mu mageneka mu gihugu hose. Mu bikorwa bizaranga icyumweru cyo kurwanya ingaruka z’ibiza, hazafashwa abaturage bo mu karere ka Rubavu bimuwe mu ishyamba rya Gishwati, n’abandi bagituye mu manegeka.

Nsengiyumva Jean Baptiste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages