Mu Rwanda hari inkambi zicumbikiye impunzi z’Abanye-Congo mu bice bitandukanye by’igihugu, hakaba n’iya Mahama icumbikiye iz’Abarundi bahungiye mu Rwanda kuva muri Mata 2015.
Muri zimwe muri izi nkambi kandi hashize imyaka isaga ibiri hatangiye gutangwa amafaranga impunzi zikigurira ibiribwa kuko hari aho byageraga byaramunzwe, ibindi bifite ibibazo by’ubuziranenge.
Ubwo yasobanuriraga Abadepite bahuriye muri Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside ibibazo byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya 2014/2015, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko bari muri gahunda yo guca ibikorwa byo gutanga ibiribwa mu nkambi kubera ko hari abashaka kubyungukiramo bariganya impunzi.
Yagize ati “Kubera ibibazo byihishe ku kuba dutanga amafaranga bisa n’aho tubikora ariko hari ibyonnyi ku ruhande bitabishaka, birimo abashaka ko hagaruka gutanga ibiribwa ngo amakamyo yabo abone akazi, abandi babigure bajye kubicuruza , abandi babone akazi, ariko iyo uburyo bukoreshwa bugize ikibazo impunzi tuzisaba kwihangana kandi bikemuka vuba.”
Inkambi za Gihembe, Kigeme na Nyabiheke nizo kugeza ubu zihabwa amafaranga yo kugura ibiribwa ariko Midimar ivuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo inkambi zose z’impunzi ziri mu Rwanda zijye zibona amafaranga.
Minisitiri Mukantabana ati “ Ni gahunda iri gukorwa ariko irimo amananiza kuko hari abantu uburyo bwa kera buba bufitiye inyungu barimo abamamyi bazaga kubigura bakabigurisha kuri make, ariko turi gukora ku buryo inkambi zose zajya zihabwa amafaranga mu mwanya w’ibiribwa”.
Minisitiri Mukantabana anavuga ko banateganya gukuraho gutanga ibikoresho byo mu ngo batangaga kuko hari abaza babifite, ibindi bikazajya bigurwa ku isoko ryo mu gihugu.
Nubwo nta gihe kiriho buri nkambi mu zisigaye iyi gahunda yo gutanga amafaranga izatangirizwaho, Minisitiri Mukantabana avuga ko bari gusuzuma umusaruro ugenda uboneka mu duce ziherereyemo n’ibiciro ku masoko yo hafi aho ngo bemeze igihe ntarengwa bizatangirira, ariko akemeza ko biri gushyirwamo imbaraga nyinshi ngo bitangire vuba.
Kugeza ubu aho batanga amafaranga buri muntu agenerwa 6300 Frw ku kwezi.
Mu Rwanda hari inkambi z’abanye-Congo zirimo iya Kigeme, Gihembe, Nyabiheke, Kiziba na Nkamira, zirimo abasaga ibihumbi 74 n’iya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi 48, hakaba n’abasaga 27 775 baba mu mijyi inyuranye y’u Rwanda.






Ibitekerezo 0