Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi MIDIMAR, irasaba Abanyarwanda bahungiye mu mahanga cyane cyane abagabo bakurikiranyweho ibyaha n’ubutabera bw’u Rwanda kudaheza imiryango yabo mu mahanga kuko yo yatahuka ntizire ibyaha byakozwe n’abandi.
Minisitiri ufite impunzi mu nshingano Seraphine Mukantabana, yagarutse kuri ubu butumwa ubwo yasabaga Abanyarwanda baba muri ‘Diaspora’ bari mu Rwanda gushishikariza bagenzi babo gutahuka ku bushake n’abagishaka kuguma mu mahanga bagasaba ibyangombwa by’u Rwanda muri iki gihe hakuweho ubuhunzi ku Banyarwanda.
Minisitiri Mukantabana yagize ati “Abanyarwanda cyane cyane abagabo bahungiye mu mahanga bakurikiranyweho ibyaha bagifatira bahohotera imiryango yabo bakayiheza hanze, kandi yo yataha ntizire ibyaha byabo.”
Yongeyeho ko kuva hashyirwaho icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda tariki ya 30 Kamena 2013 nta gihugu gishobora kwemerera uwo ari we wese gutura ku butaka bwacyo nta cyangombwa cy’u Rwanda afite kandi ashaka gukomeza kuba Umunyarwanda. Yaragize ati “ Nta gihugu cyakwemerera kugituramo nta cyangombwa (Passport) kandi uri Umunyarwada ushaka kuba we. Imyumvire mibi ku Rwanda iratuma Abanyarwanda bari hanze badaha agaciro ibyangombwa by’u Rwanda aho bamwe baba bavuga ko babishaka.”
Aba Banyarwanda baba muri Diaspora baje mu nama y’umushyikirano 2013, bakaba bari no mu masomo kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” . Basabwe kuba ijwi ry’u Rwanda mu mahanga bagasobanura uko babonye igihugu cyabo n’aho kigeze, bakagarura abagikeka ko kirimo umutekano muke.
Ubutumwa bahawe bakwiye kugeza mu bihugu babamo ni ugushishikariza abari mu mahanga gufata ibyangombwa by’u Rwanda ku bagikeneye kwitwa Abanyarwanda, kuko nta bisobanuro bigihari bigaragara (umutekano muke) byatangwa ngo bakomeze kwitwa impunzi.
Hasobanuwe inzira zitandukanye zo gutahuka n’izo kubonamo passports ku Banyarwanda bashaka kuguma mu mahanga, nko kwitabaza ibiro by’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) biba muri buri gihugu no gukoresha ikoranabuhanga ku babishoboye bakuzuza impapuro z’imyirondoro bitabasabye kuza mu Rwanda.
Guhindura amazina byagaragajwe nk’imwe mu mbogamizi mu mahitamo yo kuba Umunyarwanda
Abanyarwanda baba muri Diaspora bemeye gukangura abakiri mu mahanga ariko bagira impungenge ku barangije guhinduza amazina n’imyirondoro yabo, biri no mu bituma hari abo bibera inzitizi zo gutahuka bakeka ko babaye abandi bantu batazwi mu Rwanda.
Minisitiri wa MIDIMAR yabamaze impungenge ko n’abayahinduye bafite amahitamo yo kureba izina bifuza gukomeza kwitwa bakandikira Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kugira ngo habanze gusuzumwa niba iryo yiyambuye ridafite ibyaha bagahabwa ibyangombwa by’iryo bahisemo.
Icyo bibukijwe ni uko nta wuzahabwa ibyangombwa adasuzumwe, kuko bishobora gutuma n’abakurikiranyweho ibyaha bahinduza amazina yabo ya mbere kugira ngo bibagiranye abo bari bo.
MIDMAR ivuga ko icyo buri wese asabwa ari ukuvugisha ukuri ku mazina yitwa n’uko yitwaga kera, maze agahitamo iryo ashaka akanasobanura impamvu ifatika yatumye ahindura izina.
Ku bijyanye n’abahinduye imyirondoro yose kugeza ku itariki y’amavuko, byagaragaye ko bigoranye ariko MIDMAR n’izindi nzego zibishinzwe bazakora ibishoboka byose ku bazavugisha ukuri.
MIDMAR yibukije ko itanga tike (ticket) y’ushaka gutaha imugeza mu gihugu mu gihe yagaragayeho ko nta bushobozi bwo kwitegera afite, ndetse akanafashwa kumenyera mu gihugu iyo adafite imiryango imwakira.



















TANGA IGITEKEREZO