00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mifotra ntiyemeranya n’abavuga ko hari imyanya y’akazi ishyirwa ku isoko yarafashwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 September 2017 saa 03:18
Yasuwe :

Hakunze kumvikana amajwi y’abajujura ko mu itangwa ry’akazi habamo ikimenyane, icyenewabo na ruswa ndetse hakaba n’abavuga mu matamatama ko bibaca intege kwirukankira kujya kugasaba bumva ko ikizamini cyako ari umuhango hari abo kagenewe.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu Ukwakira 2016, bwagaragaje ko abishimira itangwa ry’akazi muri Leta bageze kuri 70.9% naho 29.1% ntibabyishimira.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo kuri uyu wa Mbere, Umukozi ushinzwe gukurikirana uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya n’inyandiko z’ubutegetsi zibagenerwa muri Minisiteri y’abakozi n’Umurimo (MIFOTRA), Niyirora Jean Marie Vianney, yavuze ko gahunda leta yatangije yo gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka abakozi rizwi nka ‘e-Recruitment’ mu gusaba akazi, igamije gukemura ibibazo by’umuntu wese ushobora kurenganywa kugira ngo abone akazi.

Bamwe mu batanze ibitekerezo n’ibibazo, bagaragaje impungenge zikomeye mu itangwa ry’akazi ka Leta, bavuga ko hari aho usanga imyanya imwe iba yarabonye beneyo mbere y’ikizamini.

Umwe yagize ati “Iriya Sisiteme (e-Recruitment) ni nziza, gusa mu buryo bw’imikosorere haracyari ibibazo byinshi, ntibikorwa mu mucyo, cyane cyane mu turere.”

Undi yagize ati “Ese iyi gahunda mubona izagabanya icyizere gike kiri mu mitangire y’akazi mu nzego za Leta. Urugero, nko mu karere runaka niba hari imuyanya 25, usanga 15 ifite ba nyirayo bayemerewe ndetse bafite n’izindi nzira banyuzemo kugira ngo bazabone ako kazi, ugasanga imyanya bigaragara ko ari 25 ariko mu by’ukuri ipiganirwa ari 10.”

Kuri iki kibazo Niyirora yasubije ko abantu batanyurwa kimwe ko akazi gatangwa binyuze mu ipiganwa kandi ko utanyuzwe ashobora kujurira akongera agakosorwa.

Yagize ati “Navuga ko umuntu wese agira uko abona ibintu ariko mu bigendanye no gutegura ndetse no gukosora ikizamini cyane ko atanze urugero mu karere. Hari urwego rwashyizweho mu bufatanye bw’uturere mu gukoresha ibizamini. Icya mbere rurizewe mu gukoresha ibizamini, haba kubitegura no kubikosora ariko nanone namubwira ko iyo habayeho kutishimira amanota wahawe mu kizamini ni uburenganzira bwo kubijuririra.”

Yakomeje agira ati “ Nk’uko usaba akazi akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga no kujurira niho bikorerwa bitamusabye gukoresha inyandiko kandi ashobora no guhabwa uburenganzira bwo kureba ku rupapuro yakoreyeho ndeste akaba yagira n’amahirwe yo gukosorwa bwa kabiri. Afite uburenganzira bwo kujuririra urwego rwatanze ikizamini ndetse n’urwa minisiteri ishinzwe abakozi.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashimangiye mu itangwa rya kazi ka leta nta ruswa irangwamo.

Niyirora yagize ati “Nahumuriza Abanyarwanda ko nta kimenyane, nta cyenewabo mu gutanga akazi mu nzego za Leta. Ahubwo gutanga akazi mu nzego za leta ni ipiganwa, umuntu akajya mu mwanya kuko yujuje ibisabwa kandi anafite n’ubushobozi bugaragazwa n’ibizamini aba yatsinze.”

Yasobanuye ko nawe yigeze kumva iby’uko hari abantu bajya gukora ibizamini ku myanya hari abandi bayifashe, ariko ko mu ikoranabuhanganga nta buriganya bubamo, kuko uwujuje ibisabwa wiyandikishije atoranywa ndetse ko agira amahirwe kuko habamo uburyo bwo kwiyandikisha ku myanya y’akazi isaga 20 itandukanye, bitandukanye no gukoresha impapuro ndetse bikanagabanya urugendo akoresha.

Yagize ati “Ukuri kuriho ni uko ataribyo, simbyumvise ubu ariko navuga ko amarangamitima y’abantu agenda atandukana ariko noneho navuga ko ataribyo nk’umuntu ubirimo kandi nkanabishimangira kubera ko gutanga akazi mu nzego z’imirimo ya Leta hari inzira nasonbanuye bikorwamo zigaragaza ko umuntu ashyirwa mu mwanya kuko yawutsindiye. Ikindi, nta muntu uba uwa mbere atakoze ikizamini. Icyo navuga, niba byarigeze kubaho nk’uko bivugwa ariko ntabyo nzi.”

Yasobanuye ko hariho ubugenzuzi bukorwa na Mifotra ndetse na Komisiyo ishinzwe imicungire y’abakozi ba leta bubireba guhera ku munsi wa mbere umuntu yitabiriye ipiganwa. Iyo butahuye amakosa yakozwe birakosarwa, uwakagiyemo mu buryo bunyuranije n’amategeko akagakurwamo.

Ku bijyanye n’uko ku mbuga z’ibigo, ibyo bavuga bisabwa kugira ngo umuntu abone akazi basanga bitandukanye n’ibya e-Recritment, yasubije ati “Si ukuri kuko binyuze muri e-Recritemnt niho hagaragara amakuru menshi kuko hagaragara izina ry’umwanya, ishami uherereyeho, intera yawo, ibisabwa n’inshinghano umukozi azaba asabwa ndetse n’ubundi bumenyi kugira ngo azabashe gukora neza muri uwo mwanya.” Yongeyeho ko nta hantu henshi ushaka akazi ahurira n’ugatanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages