00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migeprof ihangayikishijwe n’ubuzima bw’abana bahekwa n’abagore bacuruza udutaro

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 23 February 2016 saa 07:04
Yasuwe :

Ku mihanda yo mu mijyi yo mu Rwanda hakunze kugaragara abagore bacuruza ibintu ku buryo butemewe n’amategeko baba abacuruza ku dutaro ababungana imyenda, inkweto n’ibindi biciriritse.

Abenshi muri abo bagore usanga baba bahetse abana, babatwikirije igitenge cyangwa amaboko yabo (abo bana) anagana mu mugongo.

Akenshi baba bacengana n’abashinzwe umutekano ku buryo hari igihe uburenganzira bw’uwo mwana ahetse bushobora guhungabana mu gihe wenda nyina akoze impanuka ari kwiruka ahunga.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, yasabye abo bagore bose kureka gucururiza ku mihanda bakibumbira mu mashyirahamwe bityo Leta ikabafasha, bakarengera ubuzima bwabo n’ubwana babo.

Minisitiri Gsinzigwa yagize ati “ Aba bagore inama tubagira ni uko bakira ubufasha cyangwa amahirwe igihugu kiba cyarashyizeho kugira ngo babashe gukorera ahantu habahaye umutekano… Iyo habahaye umutekano hanawuha umwana kuko hari imyaka umwana aba adatandukana n’umubyeyi we.[…]”

Minisitiri Gasinzigwa yakomeje avuga ko bateganya gushyiraho amarerero y’abana bakiri bato hirya no hino mu Rwanda, kugira ngo ababyeyi bajye bahasiga abana bakiri bato bityo babashe gukora imirimo yabo.

Olive Nyirandayisenga, umwe mu bo IGIHE yasanze bacururiza ku muhanda anahetse umwana, yavuze ko impamvu ibimutera ari uko nta yandi mahitamo afite yo kubona ubuzima.

Yagize ati “Njye urabona aho kugira ngo mpfane n’umwana wanjye mu rugo twabuze icyo kurya, naza gucuruza ku muhanda n’ubwo hari igihe twirukankanwa n’abashinzwe umutekano bityo nkaba nakwikubita hasi umwana agakomereka. Sinshobora kumusiga mu rugo kuko ntawe namusigira, ndetse aracyari muto kuko afite umwaka umwe gusa.[…]”

Nyirandayisenga yongeyeho ko nta shyirahamwe abarizwamo, kuko ngo bagenzi be bayabamo bamubwiye ko ngo ubufasha Leta yari yabemereye ntabwo yabahaye.

Leta ntihwema gusaba abacururiza ku mihanda kubireka bakibumbira mu mashyirahamwe, mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari.

Abagore bacuruza ku dutaro mu Mujyi wa Kigali
Minisitiri w'iterambere ry'umuryango Oda Gasinzigwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages