N’ubwo bimeze bityo ariko, umubare w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda uracyari muto ugereranyije n’uw’abagabo, ubuyobozi buvuga ko hari impinduka zigenda zigaragara, ariko kandi ngo ntibaragera ku gipimo bifuza kugeraho.
Umulisa Henriette, Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, avuga ko bishimishije kuba umubare w’abagore bakora itangazamakuru ugenda wiyongera.
Ati “Dushimira ubuyobozi bwiza bwabonye ko umugore ashoboye. Murabizi mbere nta mugore wagaragara mu banyamakuru, ariko ubu dusigaye dutumiza inama ugasanga abagore b’abanyamakuru bitabiriye ku bwinshi. Mu minsi iri imbere baraba bageze kuri 64% nko mu Nteko. Twumva ari byiza cyane, twagiye tuganira n’urwego rwanyu kugira ngo nabo binjize ihame ry’uburinganire muri gahunda zabo, kandi turabona bitanga umusaruro.”
Ingabire Egidie Bibio, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bakora umwuga w’itangazamakuru (ARFEM), avuga ko hari intabwe igaragara imaze guterwa n’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru.
Yagize ati “Abanyamuryango ba ARFEM bamaze kugera kuri 84. Ntabwo umuntu yavuga ko umubare w’abanyamakuru b’abagore ushimishije, ariko na none ugereranyije n’imyaka yashize aho washoboraga gusanga nk’umwe mu gitangazamakuru, cyangwa se batageze ku 10, uyu munsi ugasanga bari no mu myanya ifatirwamo ibyemezo, ni ikintu gishimishije n’ubwo hakiri urugendo.”
Egidie Bibio akomeza avuga ko mu myaka yashize abagore bigaga itangazamakuru ariko bagatinya kurikora, ati “Abize itangazamakuru wasangaga batinya kurikora bagakata bakigira mu bindi, ariko hari ubukangurambaga bwagiye bukorwa na ARFEM ijya muri za kaminuza zigisha itangazamakuru, bakabakangurira gukora itangazamakuru. Hari icyo byafashije kigaragara.”
N’ubwo uyu Muyobozi avuga ko hari intambwe imaze guterwa n’abagore mu itangazamakuru, bivugwa ko hari inkuru batinya gukora, aho usanga ngo bibanda ku nkuru z’ubuzima, iza politike cyangwa iz’imikino bakaziharira basaza babo, icyakora ngo we ibi ntabwo yemeranya nabyo.
Agira ati “Abavuga ibyo babiterwa n’impamvu z’imyumvire bishyiramo ko hari inkuru abagore batakora, usanga hari abishyiramo ko abagore ari abanya ntege nke, bakunda ibyoroheje, ariko ufashe urugero nko ku itangazamakuru rya siporo, ubu tumaze kugira abagera ku 10. Abanyamakuru b’abagore ni abahanga.”
Avuga kandi ko abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bakora mu byiciro bitandukanye by’inkuru, bagacukumbura bagatangariza Abanyarwanda ibyo bacyeneye kumenya.



















TANGA IGITEKEREZO