00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migeprof isanga hageze ngo mu ‘mugoroba w’ababyeyi’ haganirwemo ibikorwa by’iterambere

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 4 January 2016 saa 08:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,Oda Gasinzigwa, avuga ko gahunda y’umugoroba w’ababyeyi iri kubyara umusaruro mu gukemura ibibazo byo mu miryango, bityo ko hatagikwiriye kuganira ku bibazo gusa, ahubwo ko mu buryo bushya buri gutegurwa, abaturage bazajya baganira no ku bishobora kubafasha kwizamura mu bukungu.

Ubwo umugoroba w’ababyeyi watangizwaga mu mwaka wa 2010, hari hagamijwe ahanini gushaka uburyo bwo kuvugutira umuti ibibazo byo mu miryango, byiganjemo amakimbirane yo mu ngo.

Gusa Minisitiri Oda Gasinzigwa yavuze ko bafatanyije n’inzego zinyuranye, bateguye uburyo bunoze umugoroba w’ababyeyi uzajya ukorwamo, bareba ku bagomba kuwitabira, ibigomba kuvugirwamo, uburyo amakuru azajya atangwa ndetse na raporo zitangwa n’abayobozi b’imidugudu.

Akomeza avuga ko urwego rw’umudugudu ari rwo ruba ruzi cyane ibibera mu gace barimo, akaba ari byo baganiraho bityo ngo muri iyi gahunda yateguwe urwego rw’umudugudu rubasha bwo gutegura icyo bazaganiraho, naho minisiteri igatanga imirongo migari y’uko ibintu bikorwa no guha amakuru izo nzego zigashyira mu bikorwa.

Ariko kuba muri iki gihe abahuriye mu mugoroba w’ababyeyi bahuzwa no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije gusa, Migeprof ivuga ko yongeyemo igitekerezo cyo kutawugira uw’ibibazo gusa, bakajya baganira ku bintu byaba umusemburo w’iterambere ry’ingo zabo n’uduce batuyemo muri rusange.

Minisitiri Gasinzigwa yagize ati “Ikindi twongeyeho ni uko bitari umugoroba wo kuganira ibibazo gusa, ni ukuganirira n’iterambere, aho abantu baganira bagatanga amakuru ashobora kubafasha kugera no kubibateza imbere mu bukungu.”

Ubwo Minisitiri Gasinzigwa yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro nyunguranabitekerezo ku kugeza ku rubyiruko serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, kuri uyu wa 30 Ukuboza, yavuze ko umugoroba w’ababyeyi atari uw’abadafite ubumenyi gusa.

Ati "Umugoroba w’ababyeyi ntabwo ari uw’abadafite ubumenyi, ahubwo ni uwacu twese […] twese abicaye aha duturuka mu midugudu; twibaze ubwacu tujyamo kangahe? Dutanga uwuhe musanzu?”

N’ubwo abagabo bataritabira cyane ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi, Minisitiri Gasinzigwa avuga ko bari kugenda babikangurirwa kandi bizabyara musaruro mu iterambere ry’igihugu mu minsi iri imbere.

Iyi gahunda igarukwaho n’Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko mu duce dutandukanye tw’igihugu ibibazo bijya kugezwa mu buyobozi bw’inzego z’akagari n’umurenge byabanje kunyuzwa mu mugoroba w’ababyeyi ngo bishakirwe umuti w’ibanze.

Ni mu gihe kandi hari n’abagiye batangiza amatsinda yo kwizigamira nyuma yo guhurira mu bikorwa byo gukemura ibibazo, bakaba bamaze kugera ku rwego rwo kugurizanya bagatangira imishinga ibafasha kubaho neza.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Oda Gasinzigwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages